Imbyino zidasanzwe nizo ziganje mu mashusho y’ indirimbo Mfata ya Charly na Nina - Video | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imbyino zidasanzwe nizo ziganje mu mashusho y’ indirimbo Mfata ya Charly na Nina - Video

Imbyino zidasanzwe nizo ziganje mu mashusho y’ indirimbo Mfata ya Charly na Nina - Video

Abakobwa babiri bagize itsinda rya Charly na Nina bamaze gushyira hanze amashusho y’ indirimbo Mfata baherukaga gushyira hanze mu buryo bw’ amajwi.

 

Charly na Nina ni bamwe mu bakobwa bakomeje kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda bitewe n’ imbaraga bakorana mu muziki ndetse hakiyongeraho n’ ubuhanga bwabo ibi bikabahesha gukundwa.

 

Aba bakobwa bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo nk’ indoro, Mwenyura, Owooma, Agatege n’ izindi nyinshi.

 

Nyuma yizo ndirimbo zose bamenyekaniye ho baherukaga gushyira hanze indirimbo yitwa Mfata bari barakoreye mu gihugu cya Uganda aho abenshi bari bagitegereje amashusho yayo.

 

Amashusho y’ indirimbo Mfata aba bahanzi baraye bayashyize hanze ku munsi wo ku cyumweru ku italiki ya 17 Nyakanga 2017. Aya mashusho yiganjemo imbyino z’ imbaraga yatunganyijwe na Producer Meddy Saleh w’ Umunyarwanda. 

Tags

17/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
pacifique star boy
ndaba lobing byahatari
pacifique star boy
ndaba lobing byahatari
pacifique star boy
ndaba lobing byahatari
Taremwa
thx we do
Kalinda
Nice videorn abakobwa bacu ni international
Sponsored Content