Anita Pendo yakorewe ibirori bya nyuma byo kwitegura umwana atwite - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Anita Pendo yakorewe ibirori bya nyuma byo kwitegura umwana atwite - Amafoto

Anita Pendo yakorewe ibirori bya nyuma byo kwitegura umwana atwite - Amafoto

Umunyamakuru, umushyushya rugamba akaba numu Dj Anita Pendo yaraye akorewe ibirori bya nyuma byo kwitegura umwana atwite aho yasuwe n’ inshuti ze z’ abagore.

 

Uyu muhango uzwi nka Baby Shower wari witabiriwe n’ abagre benshi binshuti za Anita Pendo bamusanga iwe mu rugo bivugwa ko abanamo n’ umukunzi we Ndanda Alphonse bamugenera impano zitandukanye mu gihe habura igihe gito ngo abyare.

 

Anita Pendo umaze kubaka izina mu bijyanye n’ imyidagaduro hano mu Rwanda ibi birori yakorewe byitabiriwe kandi na bamwe mu byamamare barimo umuhanzikazi Young Grace, umunyamakuru w’ inshuti ye magara bakorana kuri Radio imwe Tidjala Kabendera, Miss Fanique Isimbi n’ abandi benshi batandukanye.

 

Anita Pendo na Ndanda bagiye kumara umwaka batangaje iby’ urukundo rwabo nkuko Anita aheruka kubitangaza ngo barategura kwibaruka uyu mwana wabo w’ imfura mu mezi atatu ari imbere dore ko banashimira Imana ko yabahaye umwana w’ umuhungu.

Anita Pendo aritegura kwibaruka imfura

Inshuti ze nizo zamuteguriye ibi birori

Kabendera Tidjala ari mubaje muri iki kirori cya Anita

Anita aritegura kubyara umuhungu

Tags

17/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content