Mu mafoto utigeze ubona , Umutare Gaby yarushinganye n’umukunzi we Nzere Joyce | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu mafoto utigeze ubona , Umutare Gaby yarushinganye n’umukunzi we Nzere Joyce

Mu mafoto utigeze ubona , Umutare Gaby yarushinganye n’umukunzi we Nzere Joyce

Nkuko byamamajwe  ku mpapuro z’ubutumire z’ubukwe bwabo , umuhanzi Umutare Gaby yarushinganye n’umukunzi we witwa Nzere Joyce kuri iki cyumweru Tariki ya 16 Nyakanga 2017.

Mu mpera za 2016 , Umutare Gaby na Nzere Joyce basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu karere ka karongi mu ibanga.

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 nyakanga 2017 saa tatu z’amanywa nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa ,wabereye ahitwa The Venue i Kibagabaga. Umutare Gaby na Joyce bashyigikiwe n’imiryango yabo , inshuti n’itangazamakuru.

Mu bahanzi bari baje gushyigikira Umutare Gaby harimo Niyitegeka Gratien (Seburikoko) wavugiye inka , Mani Martin wari wamwambariye n’abandi.

Umutare Gaby na Nzere Joyce bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, ubukwe bwabo bwabereye muri Black & White Kiberinka Hotel ,aha ni na ho habereye umuhango wo kwiyakira, bagahamiriza inshuti n’imiryango ko basezeye ku busiribateri.

Amakuru ava mu ncuti zabo ariko ba nyir’ubwite batarameza ni uko nyuma y’ubukwe bazajya gutura mu gihugu cya Australia , ari naho Nzere Joyce we asanzwe atuye.

Umutare Gaby yavutse mu 1990 , yamamaye cyane mu Rwanda kubera indirimbo yakoze ubuhanga bwe bugatuma yigarurira imitima ya benshi muri zo harimo iyitwa ‘Mesa kamwe’,’Ayo bavuga’,’Ntunkangure’ n’izindi.

Amafoto : IGIHE

 

 

 

Tags

17/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Uwayezu ishimwe pasfique
OK mbifurije urugo ruhire,muzabyare hungu na kobwa,kandi mbifurije kugira urugo rugendwa.
kaneza
muraberanye kbs
mija
nice kabisa
Sponsored Content