Umuhanzi w’ umuraperi Green P yakoze indirimbo isubiza umuraperi mugenzi we Jay C bitewe n’ amagambo aheruka kuririmba mu ndirimbo ye nshya yitwa I’m back asebya bamwe mu bahanzi.
Muhire Jean Claude umuraperi uzwi muri muzika nka Ambassadeur Jay C ni umwe mu bahanzi b'abaraperi bakomeye mu Rwanda mu minsi mike ishize nibwo yashyiraga hanze indirimbo nshya nyuma y’ igihe kinini adakora umuziki.
Muri iyo ndirimbo yashyize hanze yayifatanyije na Bruce Melody, iyo ndirimbo ikubiyemo amagambo amwe n’ amwe akakaye asa nkaho acyurira bagenzi be b’ abaraperi ntago byaje kurangirira aho kuko umuhanzi Green P nawe yakoze indi ndirimbo asubiza uyu muhanzi.
Amwe mu magambo yasesereje Green P kugirango nawe afate umwanzuro wo kwicara agahimbira Jay C amubwira ko ibyo yakoze yibeshya.
Jay C ati: ”Ntimugikumbuwe ukundi urukundo rw’ injyana ntarwo .. ntangije urugamba ndambaye ………. Ntago nyuzwe nibi mbona biricwa n’ abasaza, narindiye kenshi nkaceceka bikarushaho gupfa, reka nature ikibyimbye nkisature. Uruganda ruhinduka umwanda, inyana nabayikora baraturwanya ‘beef mu muziki ifata indi ntera, Benshi bacitse kime bahindura imyitwarire, dayimoni iza mu bantu injyana ihindura ibara namadega, abafana tubatera ‘amada’ amagana n’ amagana babyara imbyaro utabara”………. Story ndazikumbura ku majyane n’ agakaye twicara tukandika none ubu ni “Mugo” no kuyoyoma kakahava RIP mbona mukura nk’ isabune.
Umuraperi Jay C
Green P ukunda kuvuga ko ari ikinege cya HipHop mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko yababajwe n’ amagambo uyu muhanzi yaririmbye mu ndirimbo ye afata umwanzuro wo kumusubiza.
Umuraperi Green P
Green P nawe mu ndirimbo ye nshya yitwa Gangstafarai yashyizemo amagambo asubiza Jay C ibintu bisa nkaho byakuruye intambara yo guterana amagambo hagati yaba bahanzi bombi.
Green P yagize ati: “Ntugate umwanya wawe utubarira iminsi, witubeshya nta rukundo rwiyi njyana wigeze ugira wabihabye kera bigeze ahakomeye kandi burya icyo umuntu ahisemo amera nkacyo wahisemo kurya utugurube none urasa nkatwo wibuke ko twakoraga music wowe ukora igifu… Mfashe umwanya nkwiyibutse niyo twahagarara wowe ntiwanza imbere”
Indirimbo ya Jay C yagarukanye mu muziki yibasira bagenzi be b' abaraperi
Green P nawe yanze kuniganwa ijambo agira icyo abwira Jay C