Kitoko uri mu Rwanda yavuze ku rukundo rujya ruvugwa hagati ye na Ange Kagame | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kitoko uri mu Rwanda yavuze ku rukundo rujya ruvugwa hagati ye na Ange Kagame

Kitoko uri mu Rwanda yavuze ku rukundo rujya ruvugwa hagati ye na Ange Kagame

Kitoko Bibarwa , umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Afrobeat uri mu Rwanda nyuma y’imyak 4 yari amaze I Burayi yabeshyuje amakuru akunda kuvugwa ko akundana na Ange Kagame , umukobwa w’umukuru w’igihugu.

Ni kenshi hagiye havugwa amakuru y’uko umuhanzi Kitoko Bibarwa yaba akundana na Ange Kagame [umukobwa wa Perezida Paul Kagame] , Nubwo ariko ibi byavugwagwa byari bigoye kubyemeza ahanini bitewe no kuba nta foto nimwe yigeze ibagaragaza barikumwe.

Byakomeje guteza urujijo mu bafana b’uyu muhanzi kugeza aho hari na bamwe bagenderaga kuri aya makuru adafite gihamya ukumva bavuga ko bombi bakundana.

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Ten Tonight , Kitoko Bibarwa yabajijwe n’umwe mu bafana be niba koko yaba akundana na Ange Kagame nkuko bijya bivugwa , mu kumusubiza yavuze ko usibye no gukundana na we batanaziranye.

Yagize ati ‘’Ibyo ntago aribyo ntago dukundana , ntanubwo tunaziranye , ntituranabonana ,nange mubona ku mafoto na televisiyo nkuko bamwe bamubona’’.

Kitoko Bibarwa umuhanzi nyarwanda uri mu bafite abafana benshi yagarutse mu rwa Gasabo nyuma y’imyaka 4 yari amaze atahakandagiza ikirenge. Yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 12 nyakanga 2017 , yakiriwe n’abo mu muryango we , Inshuti ze , abafana be, n’abanyamakuru .

Kitoko Bibarwa ukunzwe mu ndirimbo ‘Amadaimon’ ari mu Rwanda aho azahamara iminsi 20 , yaje mu gikorwa cyo kwamamaza Nyakubahwa Paul Kagame , umukandida uhagarariye FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 3 ni ya 4 kanama 2017.

Usibye gukundana na we , Kitoko ngo ntanubwo aziranye na Ange Kagame

Kitoko yagaruwe mu Rwanda no kwamamaza Paul Kagame , umukandida wa FPR inkotanyi

Tags

17/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(14)
My name is becky
Hhhh! umusaz nuguma kwijambo so ntampamvu yuko yabyer nawe cyangwa nundi ntiyabyerak ibyo bavuga aribyo to nagume kwijambo bizamenyekan nyuma basa!
Philemon
Hhhhhhhhhhhhhhhhh ngwamubona kumafoto nkabandi bose
Philemon
Hhhhhhhhhhhhhhhhh ngwamubona kumafoto nkabandi bose
walter
Hhhh ntashobor ... Ahokugirang abyemez yava mur music. Gusa reka dutegerez amaherez yu munyarwanda kazi ni mumago.....
ashil
hhhh urusurikundo namabyamadaimoni keel!!!
Baseme
na knowless nuko yabeshyaga sha twarabamenye!
Philemon 1 month ago
Like
aime
mubireke sha urukundo rwa abastar in dange bagira amabanga akaze ushoboraku ejobundi ukumvango ubukwe
Pacy
Hhhh urukundo rujya aho rushatse ntawemenya daaa
Alpha
Waaawww how surprising gusa nibyiza kuko tumenyukuri
Nina
Kitoko sha se wabikura he gukundana na Ange?
ashil 2 months ago
nago bikaze kuko urukundo rugira imbaraga sha!
Mibambwe 2 months ago
Ariko ni umuntu nta gitangaje kirimo kuba yamutereta
More Comments
Sponsored Content