Mu mafoto, Miss Jojo yakorewe umuhango wa 'Bridal shower' mbere yo gushyingirwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Mu mafoto, Miss Jojo yakorewe umuhango wa 'Bridal shower' mbere yo gushyingirwa

Mu mafoto, Miss Jojo yakorewe umuhango wa 'Bridal shower' mbere yo gushyingirwa

Umuhanzikazi Miss Jojo uheruka gusezerana imbere y’ amategeko yamaze gukorerwa umuhango wateguwe n’ abakobwa cyangwa abagore b’ inshuti ze bamutegura mbere yuko ajya kubana n’ umugabo we.

 

Bridal Shower ibirori bikorerwa umukobwa ugiye gushyingirwa ahanini bigamije kumushyigikira mu buryo bw’ubushobozi kugira ngo azabashe kujya kubaka urugo rwe byaraye bikorewe Miss Jojo.

 

Uwineza Josiane wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Miss Jojo ni umwe mu bahanzikazi bubatse amatseka mu muziki Nyarwanda akabasha no kwegukana ibihembo bikomeye mu muziki nubwo yaje gusa nk’ ucururuka akawuhagarika.

 

Miss Jojo ufite imyaka 34 y’ ubukure mu mezi ashize nibwo yatangaje italiki izaberaho ubukwe bwe n’ umukunzi we Saleh. Miss wakorewe ikirori cya Bridal shower n’ abagore binshuti ze bamugiraga inama zuko azubaka urugo n’ amara kurugeramo ubukwe bwe buzaba taliki ya 29 Nyakanga 2017.


Ubukwe bwaba bombi buzabera I Rugende ahari imbuga nini yo kwidagaduriramo ibi bije nyuma yo gusezerana imbere y’ amategeko byabaye muri werurwe taliki ya 17 muri uyu mwaka dore ko byabereye mu karere ka Nyarugenge.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo nka Mbwira,Ndi nde y, Bereterida n’izindi nyinshi, uyu muhango w’ ibirori bya Bridal Shower wabereye mu rugo rwe ruherereye I Gikondo, akaba yari afite ibyishimo bidasanzwe bitewe n’ inshuti ze magara zamuhaye impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.

Miss Jojo n' abagore b' inshuti ze bamuhaye impanuro

Akanyamuneza kari kose kuri Miss Jojo witegura kurushinga

Bifotoza ifoto yo mu bwoko bwa selfie

Uyu ni umugati wari watunganyirijwe Miss Jojo

Tags

17/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Amie Salvatore
Allah amuhe urugo ruhire rnKnd tura mushyigikiye
Sponsored Content