Sibomana Patrick ‘Papy’ yageneye ubutumwa abafana ba APR FC abasezera | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sibomana Patrick ‘Papy’ yageneye ubutumwa abafana ba APR FC abasezera

Sibomana Patrick ‘Papy’  yageneye ubutumwa abafana ba APR FC abasezera

Sibomana Patrick uzwi nka Papy wakiniraga ikipe ya APR FC yamaze gusezera ku bafana mu butumwa burebure, abasaba ko adakwiye kuba umwanzi wabo nubwo yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports.

 

Rutahizamu Sibomana Patrick wagiye mu ikipe ya APR FC muri 2013 avuye mu ikipe y’ Isonga FC akanakinira ikipe y’ igihugu Amavubi yamaze gusezera ku bafana ba APR FC ababwira ko abakunda kandi ngo bazanamusengere nabo bakomeze gukunda ikipe yabo dore ko ngo ari nziza nubwo atakiri umwe mu bakinnyi bayo.

Papy yerekanye ko yazirikanaga abafana ba APR FC arabashimira

Ubutumwa Papy yanditse yagize ati” Reka mfate umwanya mbashimire cyane pe kuko muri abantu beza cyane. Munsezerere n’abandi batari muri iyi group. Mukomeze mukunde ikipe yanyu muyibe hafi pe kuko ni ikipe nziza cyane. Kuba ngiye ntituzabe abanzi. Ndabakunda, nyagasani akomeze abarinde”

 

Nubwo amakuru ataraba kimomo biravugwa ko uyu musore wamaze guhabwa ibaruwa yo kuva muri APR FC yamaze kumvikana n’ ikipe ya Rayon Sports aho bivugwa ko bamaze kumvikana agahabwa Miliyoni 10 z’ Amanyarwanda ndetse akanasinya amasezerano y’ imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Papy yari umukinnyi mwiza muri APR FC

19/Jul/ 2017,10 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Niyirora Esdras
Ewana kbx aramutse ajebyaba aribyiza
irere Patrick 10 months ago
ewana kbs nibibe arko c birashoboka?? gusa byadushimisha
Sponsored Content