Manchester United ibifashijwemo na Lukaku yatsinze mukeba wayo Man.City - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Manchester United ibifashijwemo na Lukaku yatsinze mukeba wayo Man.City - Amafoto

Manchester United ibifashijwemo na Lukaku yatsinze mukeba wayo Man.City - Amafoto

Mu rukerera rwo kuri uyu munsi nibwo habagaho umukino wahuzaga amakipe yo mu mujyi umwe uza kurangira Manchester United itsinze Manchester City ibitego bibiri ku busa.

Aya makipe yose yakiniraga hanze hari mu mikino ya International Championship Cup aho umukino wabo wabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

Abasore b’ umutoza Jose Mourinho baje kwitwara neza muri uyu mukino bamutsindira ibitego bibiri ku busa bwa Pep Guadiola n’ abakinnyi be.

Romelu Lukaku uheruka kugurwa niyi kipe imukuye muri Everton niwe wafunguye amazamu ku munota wa 37 dore ko iki cyari n’ igitego cya kabiri kuri we kuva yaza muri iyi kipe ndetse ari nawo mukino we wa kabiri.

Nyuma y’ iminota ibiri gusa Lukaku atsinze umusore w’ Umwongereza ukiri muto Marcos Rashford nawe yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku mupira yaraherejwe na Henrikh Mkhitaryan.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Manchester United, amakipe avuye kuruhuka umukino wakomeje kuryohera abantu aho abakinnyi ba Man City bagerageje gushaka igitego ariko biranga umukino uza no kurangira batsinzwe bibiri ku busa.

Romelu Lukaku niwe wafunguye amazamu

Lukaku yatsindaga igitego cya kabiri ageze muri Man United

Rashford yatsinze igitego cya kabiri

Bishimira igitego cya kabiri

Lukaku yari yazonze abakinnyi ba Man City

Mourinho utoza Man United

Guadiola wa Man City

De Gea wakoze akazi gakomeye

21/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content