Social Mula n’ umukunzi we babyaye umwana w’ umuhungu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Social Mula n’ umukunzi we babyaye umwana w’ umuhungu

Social Mula n’ umukunzi we babyaye umwana w’ umuhungu

Umuhanzi Social Mula yamaze kwibaruka umwana we wa mbere w’ umuhungu ku mukunzi we bamaranye igihe kitari gito bakundana.

Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula amakuru dufite yizewe agera kuri EAchamps nuko yamaze kwibaruka umwana w’ umuhungu ku mukunzi we Uwase Nailla uheruka gusoza amashuri y’ isumbuye.

 

Urukundo rwa Social na Nailla rwagiye ruvugwa cyane ariko ugasanga ba nyiri ubwite ntacyo bashaka kubitangaza ho dore ko byagendaga bivumburwa mu ibanga.

 

Muri uyu mwaka wa 2017 nibwo inkuru y’ urukundo rwaba yaje kwemezwa ubwo uyu mukobwa Nailla yatsindaga ikizamini gisoza amashuri y’ isumbuye maze uyu muhanzi akabinyuza ku rubuga rwe rwa Instagram yerekana ko abyishimiye cyane.

 

Icyo gihe yari yanditse amagambo agira ati “ Congratulations mukunzi wanjye Uwase Nailla ku ntsinzi yawe. Ndakwishimiye cyane!! Nashimye Imana nyiha na Bzou”.

 

Nkuko twabibwiwe n’ inshuti za hafi ya Nailla ndetse na Social zatubwiye ko uyu mukunzi wa Social yibarutse ku munsi wo kuwa mbere taliki ya 17 Nyakanga 2017.

 

Uwase Nailla na Social Mula bashobora kuba bamaranye imyaka irenga itatu mu rukundo. Ubwo icyo gihe bakaba baratangiye gukundana akiri mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Nailla yakundanye na Social yiga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye

Muri iki cyumeru nibwo bibarutse umwana w' umuhungu

21/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
poline
Congs and may God be with the three of you in everyday life
mia
god be with u and help u children and u respect u responsibility
mia
I like u misc bcz it help me to in md
Fredy
Wow! byiza cane imana ibarinde pe
Sponsored Content