Airtel nicyo kigo cy’itumanaho abanyarwanda bemeje ko gitanga serivisi nziza za interineti | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Airtel nicyo kigo cy’itumanaho abanyarwanda bemeje ko gitanga serivisi nziza za interineti

Airtel nicyo kigo cy’itumanaho abanyarwanda bemeje ko gitanga serivisi nziza za interineti

Airtel Rwanda , ikigo gitanga serivisi z’itumanaho cyatowe ku mwanya wa mbere mu gutanga serivisi nziza za interineti mu bindi bigo bihanganye mu matora yakorezwe na Service Mag ibicishije kuri Twitter.

Muri aya matora yabereye kuri Twitter , Airtel yatowe ku ijanisha rya 45% by’amajwi , ibi byayigize iya mbere mu bigo bihanganye ku isoko bitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda.

Abanyarwanda batoye Airtel babicishije kuri Twitter ku bwinshi bemeje ko interineti yayo itajya ibatenguha , irihuta ,nticikagurika, kandi irahendutse cyane ku buryo bujyanye n’ubushobozi bwa buri munyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda , Abindabizemu Moses yavuze ko ‘Airtel Rwanda’ iri gutera intambwe zigamije kunoza serivisi iha abakiliya bayo,muri zo harimo kugabanya ibiciro bya serivisi abakiliya bakenera cyane nka interineti.

Yongeyeho ati ‘’Twavuguruye serivisi za interineti  dutanga ibikoresho bifasha abakiliya kubona 3G LTE kugirango banyurwe no gukoresha interineti yihuse’’

Moses Abindabizemu , umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda

Uyu muyobozi yasoreje kuri Maxpack , serivisi Airtel yashyiriyeho abakiliya bayo kugirango baryoherwe no guhamagara no gukoresha interineti ku buryo buhendutse. Maxpack  irimo amapaki ya Interineti n’ayo guhamagara ari ku biciro byo hasi.

Abanyarwanda benshi batoye Airtel ko itanga serivisi nziza za interneti

Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga , Interineti ni kimwe mu bikenerwa cyane mu gutanga serivisi zitandukanye , ibi biba akarusho iyo yihuta kandi ihendutse ari nayo mpamvu abanyarwanda bagendeyeho batora Airtel Rwanda mu bindi bigo bitanga serivisi zimwe ku isoko babinyujije kuri Twitter.

Tags

22/Jul/ 2017,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Savio
Irihuta ariko hano BAZIRETE-RUBAVU nta Network iboneka? batubwirire baduhe Umunara natwe duter'imbere.
Hakizimana j'baptiste
Airtel niyamberepe!!! Naniyayirusha intrnet yihuta
Sponsored Content