Nikuze Annie Bernice ni we wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2017 ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nikuze Annie Bernice ni we wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2017 ‘Amafoto’

Nikuze Annie Bernice ni we wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2017 ‘Amafoto’

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu , tariki ya 22 nyakanga 2017 nibwo Nikuze Annie Bernice w’imyaka 21 yatorewe kuba  Nyampinga w’u Burundi wa 2017.

Ibi birori by’ikiciro cya nyuma cyo guhitamo Nyampinga w’u Burundi byabereye ahitwa Arena Club , byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Miss East Africa France na we ukomoka muri iki gihugu. Byayobowe n’umunyarwenya Michael afatanyije n’umukobwa witwa Anaïs Niragira.

Mbere y’uko Nyampinga atorwa , abakobwa 18 bageze mu kiciro cya nyuma babanje kwiyerekana ku rubyiniro mu myambaro itandukanye , banabyinnye,banabazwa ibibazo n’abakemurampaka.

Nyuma abagize akanama nkemurampaka biherereye bateranya amanota bahaye aba bakobwa kuva iki gikorwa kigitangira kugeza gisojwe maze Nikuze Annie Bernice aba ari we uhiga abandi.

Nikuze Annie Bernice wabaye nyampinga w’u Burundi wa 2017 yari ahagarariye intara ya Ruyigi , uyu mwanya awusimbuyeho Ingabire Bernice nawe wegukanye iri kamba mu mwaka ushize.

Irushanwa ry’ubwiza rya ‘Miss Burundi’ ryongeye kuba ryikurikiranya , kuva muri 2012 kugeza muri 2016 ryari ryarahagaritswe bitewe n’impamvu zitandukanye.

Abandi bakobwa batsindiye amakamba:

Ikamba ry’Igisonga cya mbere  : Akimana Arlette

Ikamba ry’Igisonga cya kabiri : Gateka Monia

Ikamba rya ‘Miss Popurality’ : Mugisha Luce-Charlene

Miss Burundi 2017 , Nikuze Annie Bernice usibye kwambikwa ikamba ,yahembwe imodoka yo kugendamo n’itike y’indege yo gutemberera mu gihugu kimwe azahitamo cyo muri East Africa.

Akimana Arlette wabaye igisonga cye cya mbere we yahembwe amafaranga angana na miliyoni n’igice by’amarundi n’itike y’idenge izamufasha gutembera mu gihugu kimwe azahitamo cyo muri East Africa , Gateka Monia  wabaye igisonga cya kabiri we yahembwe miliyoni imwe y’amarundi n’itike y’indege yo gutembera mu gihugu kimwe cyo muri East Africa.

Ahabereye ibi birori ni uku hari hateguwe

Nikuze Annie Bernice 'Miss Burundi 2017' yari ahagarariye intara ya Ruyigi

Agitangazwa ko ariwe Miss Burundi 2017

Anaïs Niragira n'umunyarwenya Michael nibo bayoboye ibi birori

Mbere yo kwiyerekana ku rubyiniro abakobwa bose babanje gusigwa ibirungu by'ubwiza

Abegukanye amakamba umwaka ushize nabo bari bitabiriye

Abakobwa bose uko ari 18 bari bahataniye ikamba biyerekanye ku rubyiniro

Umuhanzi Big Fizzo yaririmbiye abitabiriye ibi birori

Iri torero naryo ryataramye mu muco gakondo w'Abarundi

Abakobwa bose banabajijwe ibibazo bitandukanye

Umurundikazi wegukanye ikamba rya Miss East Africa France na we yari yaje kwihera ijisho uko ibi birori bigenda

Nyaminga mushya n'ucyuye igihe n'ibisonga byabo bafashe ifoto y'urwibutso

Miss Burundi 2017 ,Nikuze Annie Bernice imbere y'imodoka yahembwe

23/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
HAKIZIMANA Richard
kbs uyu mu miss arakeye peee
Sponsored Content