Social Mula yavuze k’ umukobwa babyaranye atangaza n’ izina ry’ umwana we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Social Mula yavuze k’ umukobwa babyaranye atangaza n’ izina ry’ umwana we

Social Mula yavuze k’ umukobwa babyaranye atangaza n’ izina ry’ umwana we

Umuhanzi Social Mula uheruka kwibaruka umwana we w’ imfura yamaze kumuha izina rya mbere aho yanagarutse k’ umukunzi we babyaranye avuga ko adashaka ko avugwa cyane mu itangazamakuru.

 

Taliki ya 17 Nyakanga nibwo umuhanzi Social Mula na Uwase Nailla babyaye umwana w’ umuhungu nyuma y’ igihe kinini aba bombi bari bamaze bakundana.

 

Social Mula utarigeze yihakana umukunzi we cyangwa ngo ahishe ibyo kuba yarabyaranye nawe nubwo uyu mukobwa akiba ku babyeyi be, uyu muhanzi avuga ko yishimiye umwana yamubyariye kandi ko ari ishema kuri we.

 

Mukiganiro EAchamps yagiranye na Social Mula yadutangarje byinshi anatubwira ko yamaze kwita umuhungu we izina aho yabanje kumuha izina rya “Owen”.

 

Social Mula yakomeje avuga ko Mama wa Owen ari nawe mukunzi we atifuza kujya mu bitangazamakuru cyane ngo avugwe kuko atabikunda ati keretse we ubwe nabyishakira.

Social Mulla na Nailla Uwase babyaranye umwana bamaze no guha izina rya Owen

Tags

24/Jul/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Antonio Marcellinho
Niyonkwe NENE rwose bamaranye igihe ahubwo Mulla atazamuhemukira !
Sponsored Content