Kwizera Olivier yatangiye gukinira ikipe yamuguze yo muri Africa y’Epfo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kwizera Olivier yatangiye gukinira ikipe yamuguze yo muri Africa y’Epfo

Kwizera Olivier yatangiye gukinira ikipe yamuguze yo muri Africa y’Epfo

Kwizera Olivier warindaga izamu mu ikipe ya Bugesera FC yamaze kugurwa n’ ikipe yo mu gihugu cya Afrika y’ Epfo ibarizwa mu cyiciro cya mbere.

 

Ikipe ya Free State FC niyo yamaze gusinyisha umukinnyi w’ Umunyarwanda wanyuze mu ikipe nka APR FC ndetse na Bugesera yabarizwagamo.

 

Amakuru yizewe nuko uyu musore ngo yamaze gusinya amasezerano nyuma y’ igihe akoze igeragezwa muri iyi kipe ya Free State stars.

 

Iyi kipe yashimye Olivier bitewe n’ imikinire ye dore ko yanahakoze igeragezwa haba mu mikino ya gicuti ndetse no mu myitozo yagiye akorana na bamwe mu bakinnyi biyi kipe.

 

Uwagize uruhare mu igurishwa rya Kwizera Olivier yatangaje ko uyu musore yamaze guhabwa amasezerano y’ imyaka ibiri akinira iyo kipe iherereye mu gace ka Bethlehem mu ntara ya Free State.

 

Kwizera Olivier agiye muri iyi kipe asimbuye umuzamu wayifatiraga waguzwe n’ ikipe ya Blackpool yo mu Bwongereza. Free State ikina mu cyiciro cya mbere umwaka ushize wa shampiyona yarangije iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 agize shampiyona.

Kwizera Olivier yafatiraga ikipe ya Bugesera FC

Yitwaye neza mu mukino wa gicuti yakiniye iyi kipe 

Kwizera n' ahamagarwa mu Mavubi azaba akoze amateka y' umuzamu uzaba ahamagawe bwa mbere mu ikipe y' igihugu akina hanze 

Tags

25/Jul/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content