Rayon Sports yabonye umusimbura wa Savio wakiniraga Vital'O FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rayon Sports yabonye umusimbura wa Savio wakiniraga Vital'O FC

Rayon Sports yabonye umusimbura wa Savio wakiniraga Vital'O FC

Ikipe ya Rayon Sports iherutse kurekura kizigenza Nshuti Savio yamaze kumvikana n’ umukinnyi wakiniraga ikipe ya Vital'O FC y’ I Burundi witwa Bimenyimana Bonfils Caleb.

 

Ikipe ya Rayon Sports iheruka kurekura umukinnyi wayo Dominique Nshuti Savio wakinaga imbere ku ruhande rw’ ibumoso ubu yamaze kubona umusimbura we.

Bimenyimana Bonfils Caleb, wakinaga muri Vital’O FC ashobora kurara asinye amasezerano muri iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona y’ u Rwanda nk’uko byatangajwe na Rudasingwa JMV uri mu bayobozi bagateganyo ba Rayon Sports.

 

Nubwo Rayon sports yamaze kumvikana n’ uyu mukinnyi ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umurundi ariko akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi na APR FC yigeze kumurambagiza biranga ni nkuko na Rayon Sports umwaka ushize yari yamushatse ariko sibyayihira.

 

Uyu musore namara gusinya ariyongera ku bakinnyi nka Nyandwi Saddam, Mugisha Gilbert, Rutanga Eric, Habimana Yussuf, bamaze gusinyira Rayon Sports.

 

Abakinnyi bivugwako bavuye muri iyi kipa kandi harimo Mugheni Fabrice, Munezero Fiston, Nsengiyumva Mustapha na Savio Nshuti.

 

Ku munsi w’ ejo hashize nibwo iyi kipe yatangiye imyitozo n’ abatoza bashya barimo Hamad Katauti ndetse na Ramadhan Nkunzingoma mugihe hategerejwe umutoza mukuru ariwe Olivier Karekezi.

26/Jul/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content