Nzovu wakubiswe n’ iminsi, yemera ko ari mubatubuzi ba film - Ikiganiro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nzovu wakubiswe n’ iminsi, yemera ko ari mubatubuzi ba film - Ikiganiro

Nzovu wakubiswe n’ iminsi, yemera ko ari mubatubuzi ba film - Ikiganiro

Bahizi Venuste wamenyekanye nka Nzovu muri sinema Nyarwanda yemera ko atubura film azigurisha bitewe nuko ababakoresha babahemba amafaranga make kandi bakeneye kubaho neza.

 

Uyu mugabo ufite umugore n’ abana batatu ku bamuzi bakunze guhura nawe mu mihanda itandukanye ya Kigali atembereza ama CD y’ amafilm ndetse n’ indirimbo z’ abahanzi arimo abigurisha.

 

Ubwo yagendaga mu gace ka Kicukiro uyu mugabo yahuye n’ umunyamakuru wa EAchamps babasha kugirana ikiganiro aho yadutangarizaga ibyo ahugiyemo dore ko yarafite agafuka karimo ama CD agenda agurisha n’ abahisi n’ abagenzi.

 

Nzovu yadutangarijeko atahagaritse sinema ahubwo ngo yahisemo gucuruza izo yakinnyemo bitewe nuko ngo abamukoresheje bamuhaga amafaranga make ntabone mo umusaruro uhagije.

 

Yagize ati “ Ntago nahagaritse ndagaragara rwose, ahubwo nuko bakunze kuduha amafaranga make umuntu akagenda acika intege rero bigatuma umuntu agenda ashakisha n’ ahandi”.

Nzovu aba acuruza ama CD mu bafana ndetse no mu duce dutandukanye tugize umujyi wa Kigali

Nzovu yakomeje avuga ko ataragera ku rwego rwo gukora film ye bitewe n’ amikoro make ariko yaduhamirijeko agiye kubona umuterankunga ugiye kumufasha nawe agatangira kwikorera film ze.

 

Ati “ Umuntu aracyashakisha abaterankunga ku buryo badufasha tugakora izacu. Ubu hari uwo turikuvugana uba mu gihugu cya Uganda vuba aha nzajya kumureba tuvugane”.

 

Nzovu yasobanuye impamvu ituma batabona amafaranga muri sinema avuga ko biterwa no kuba baragiye bakina udufilm tumara iminota mike abantu bakaturambwirwa vuba bigatuma batazigura bakisanga bakorera mu gihombo. Ikindi byagiye biterwa n’ abantu bo ku ma Studio bazitangira makeya.

 

Nzovu yakomeje avuga ko nyuma yibyo byose yahisemo nawe kujya afata izo yakinnyemo akazicuruza mu buryo bwo gusakaza ibikorwa bye.

Umva ikiganiro twagiranye na Nzovu

Tags

26/Jul/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
doll
Birambabaza kubona umuntu nkuriya twakwita icyamamare abayeho mubuzima nkubwo pee. Minispoc nabandi babishinzwe bagire icyo babikoraho
doll
Birambabaza kubona umuntu nkuriya twakwita icyamamare abayeho mubuzima nkubwo pee. Minispoc nabandi babishinzwe bagire icyo babikoraho
Sponsored Content