Safi yateye ikirenge mu cya Knowless bituma ahabwa urw’amenyo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi yateye ikirenge mu cya Knowless bituma ahabwa urw’amenyo

Safi yateye ikirenge mu cya Knowless bituma ahabwa urw’amenyo

Niyibikora Safi [Safi Madiba] umwe mu basore batatu bagize itsinda Urban Boyz yiyitiriye amagambo yavuzwe n’umuherwe Jack Ma bamwe bamuha urw’amenyo.

Safi yanditse kuri konti ye ya Facebook n’iya Instagram amagambo yavuzwe n’umuherwe Jack Ma uheruka I Kigali mu cyumweru gishize aho ari umwe mu banyacyubahiro bitabiriye inama ya Youth Connekt Africa.

Safi yanditse ati ‘’ After work, is what determines your future! Spend one hour per day doing these 5 things and your life will change forever’’ yongeraho ngo ItsMadiba quotes ashaka kugaragaza ko ari amagambo ye bwite yitekerereje.

Tugenekereje mu Kinyarwanda icyo ariya magambo asobanuye ‘ ibyo ukora nyuma yo kurangiza akazi ari byo bisobanura ahazaza hawe , umaze isaha imwe ukora ibi bintu bitanu ubuzima bwawe buzahinduka ubuziraherezo’ . Urebye aya magambo nayo ntiyuzuye kuko uyu muhanzi ntiyigeze avuga ibyo bintu bitanu bikwiye gukorwa ngo izo mpinduka z’ubuzima zibashe gukunda.

Ubusanzwe aya ni amagambo yavuzwe n’umuherwe urusha abandi amafaranga mu Bushinwa no ku mugabane wa Aziya wose muri rusange , yitwa Ma Yun ariko azwi cyane nka Jack Ma akaba ariwe washinze kompanyi ikora ubucuruzi bwo kuri interineti ya Alibaba.

Jack Ma yavuze ko ibyo abantu bakora mu masaha ari hagati ya nyuma y’uko barangiza akazi no kuryama ari byo bisobanura ahazaza h’umuntu ,ibi byatumye agaragaza ibintu bitanu umuntu yagakwiye gukora muri icyo gihe byamufasha kugera ku nsinzi.

Amagambo Safi yari yanditse mbere y'uko ayakosora

Muri ibyo , Jack Ma yavuze ko abenshi iyo bavuye ku kazi baruhukira ku matelevisiyo , mu tubari , mu mipira n’ibindi , nyamara ngo umuntu ushaka kugera ku nsinzi siko akwiye kwitwara. Mu bintu bitanu Jack Ma asaba abantu gukora muri ayo masaha harimo Gusoma ibitabo , gutekereza ku mishinga wakora mu gihe kiri imbere , gushaka uko wagirana umubano n’abantu benshi bagufasha kugera ku iterambere n’ibindi.

Umuherwe Jack Ma wavuze aya magambo mu cyumweru gishize yari yaje i Kigali

Safi akimara kubona ko abantu bavumbuye ko amagambo yakoresheje atari aye bwite ndetse bamwe bakayatangaho ibitekerezo bimwibasira yahise abikosora yandikaho ko yavuzwe na Jack Ma.

Abantu benshi bakunda gukoresha amagambo yavuzwe n’abanyabwenge , avuga kuri siyanse , ubuzima ,ikoranabunga n’ibindi  ariko bamwe nti bongereho amazina ya ba nyir’ukuyavuga, ibi bikaba bishobora no guteza ibibazo uwayakoresheje mu gihe nyir’ubwite yamurega.

Si Safi gusa ibi bigaragayeho kuko na Knowless yigeze kubikora yifuriza umwana we isabukuru nziza , icyo gihe yateruye amagambo y’icyongereza yavuzwe n’undi muntu biteza impagarara bamwe mu abamukurikira baramwibasira karahava.

Knowless na we yigeze gukoresha amagambo atari aye biteza impagarara

 

Tags

26/Jul/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(10)
K. Lavik
Erega yarashishuye kandi itegeko rirabihana,rniyo atabyiyitirira nta kibazo, akandikaho uwabitekereje cyangwa akareka kwiyandikaho.rnquotes rero nta na featuring zigira hhhhh.
Yammy Ronald
Umva mn! Kuba star biraharanirwa wenda yabikoze abishaka gusa congs safi:p
pipi
Ese BONA wowe na Fidele inkuru mwirirwa mwandika zo hanze mushyiraho source ??? cunga sana musaza
Etienne
Uyu ni umuswa kabisa wabona atazi na meaning y'ibyo yanditse none se uwamubaza ibyo bintu bitanu yakora yabikurahe, uyu ni nka wa mwana iyo abonye uba utaramenya guhitamo ibye. Ese ubundi byo yiyise Madhiba bivuye kuki?Umuntu asaza atarasobanuka mutwe kweli?
Jonas
Ibyo ntag bicyenew mwabuz amakur
kenny yefuta
hoya mwimwiha ayomukoresha MWe mwahanze nayahe? saf nkurinyu nibakaguce inege. ubuze icyo asebya inka aravugango dore ruriya rucebe! knd ubuze icyo asebya saf aravugango ntazi kuririmba
Carlos 1 month ago
Hhhha,, Ibi bifite inyito iri specific yabyo bitwa "Plagiarism" for more info urebe kuri Wiki, Ntago ari ikibazoo cyuko buri wese abyumv.. Lol
NICKY JAY
hhh safi nakomerezaho2nawo muherwe haruwamutanze kuyavuga nacyibi yakoze
EVARUTURA
Ibyo bibaho mubuzima
scorpion
Mn iyo wanditse gutyoo....yavuze ngo #its madiba nkakantu akoresha mundirimbo kuruhande ashyiraho #quotes bivuze ko ari quotes yashyizeho rero ntiyanabifatanije cg ngo avuge ngo its madiba's quote
Carlos
Oya nibyo ntago gukoresha amagambo y'undi muntu ukayita ayawe ntago aribyo ni uburiganya nkubundi bwose
safi chelisa 1 month ago
Safi ntakosa yakoze kandi ndumva ntanikibazo kirimo safi courage.
Sponsored Content