Manzi Thierry wifuzwaga na APR FC yongereye amasezerano muri Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Manzi Thierry wifuzwaga na APR FC yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Manzi Thierry wifuzwaga na APR FC yongereye amasezerano muri Rayon Sports

Manzi Thierry , myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayons Sports yongereye amasezerano muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu gihe hari hamaze iminsi bivugwa ko ashakwa n’ikipe ya APR FC.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 y’amavuko yari yarasoje amasezerano ye muri Rayon Sport , akiyarangiza ntiyahise ayongera ari naho haturutse ibihuha byavugwagwa ko APR imushaka ngo asimbure Rusheshangoga Michael waguzwe n’ikipe ya Singida yo muri Tanzania.

Manzi Thierry yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’amahoro akiyegeramo mu 2015 , icyo gihe yari avuye mu ikipe ya Marines , yanafashije iyi kipe kandi kwegukana igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize aho yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho.

Manzi Thierry n’umujyanama we bari bamaze iminsi bari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe muri iki gihe cy’inziracyuho na Gacinya Dennis , Rudasingwa JMV na  Ngarambe Charles , bemeranyije ko ahabwa miliyoni 12 Rwf n’umushahara w’ibihumbi 500 Rwf asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma yo gusinya amasezerano , Manzi Thierry ari buhite atangira gukorana imyitozo na bagenzi be bayitangiye ku wa kabiri w’iki cyumweru n’abatoza bungirije Katauti na Nkunzingoma mu gihe umutoza mukuru Karekezi Olivier we azahagera mu mpera z’iki cyumweru

Manzi Thierry ashyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri 

27/Jul/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content