Runtown na Sheebah bazakorera indirimbo mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Runtown na Sheebah bazakorera indirimbo mu Rwanda

Runtown na Sheebah bazakorera indirimbo mu Rwanda

Douglas Jack Agu, better uzwi nka Runtown mu muziki ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo azaririmbamo hamwe n’ umuhanzikazi w’ umugande Shebaah Karungi ariko aba bombi bahise banzura ko bazava mu Rwanda bahafatiye amashusho y’ indirimbo.

 

Taliki ya 23 Nzeri 2017 nibwo mu Rwanda hategerejwe igitaramo cyatumiwemo umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Nigeria  Runtown wagiye akundwa mu ndirimbo nyinshi zirimo nka Bend Down Pause, Made Over, For Life aheruka gushyira hanze n’ izindi zitandukanye.

 

Uyu muhanzi kandi azakorana na Sheebah wo mu gihugu cya Uganda muri icyo gitaramo kizabera I Kigali ahaparikwa amamodoka kuri Stade Amahoro I Remera.

 

Aba bahanzi nubwo bazakorana icyo gitaramo bahise banakorana indirimbo aho bamaze kwemeza ko ifatwa ry’ amashusho yayo rizakorerwa mu Rwanda ryose.

 

Sam Desalu umwe mu bagize itsinda rikurikirana Runtown bya hafi abinyujije ku rukuta rwe rwa snapchat yavuze ko uyu muhanzi Runtown yamaze kurangiza igitero cye mu ndirimbo nshya bakoranye na Sheebah, akomeza avuga ko abantu bagomba kuyitegerezanya amatsiko kuko amashusho yayo azafatirwa mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.

Amagambo yerekana ko iyo ndirimbo izafatirwa mu Rwanda

Tags

27/Jul/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content