Karekezi Olivier wari utegerejwe n’aba Rayon yageze I Kigali ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Karekezi Olivier wari utegerejwe n’aba Rayon yageze I Kigali ‘Amafoto’

Karekezi Olivier wari utegerejwe n’aba Rayon yageze I Kigali  ‘Amafoto’

Karekezi Olivier  umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports yageze I Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu azanye n’umuryango we.

Nkuko byari byemejwe na Gacinya Chance Denis umwe mu bayobozi batatu bari kuyobora Rayon Sport mu nziracyuho ko Karekezi Olivier azagera I Kigali bitarenze kuri uyu wa gatanu yaraye ahageze yakirwa n’umunyamabanga w’iyi kipe Gakwaya Olivier ,abafana bayobowe na Muhawenimana Claude n’umutoza uzamwungiriza Ndikumana Hamad Katauti.

Akimara kwemezwa nk’umutoza mukuru bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ntibamwemeye biteza umwuka mubi hagati yabo gusa nyuma Imena z’iyi kipe yambara ubururu n’umweru ziramwemeza bidasubirwaho.

Karekezi yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe saa saba n’iminota 45 z’ijoro ari kumwe n’umuryango we; umugore we Niwin Sorlu Karekezi n’abana babo babiri.

 Aganira n’itangazamakuru yavuze ko we n’abatoza bamwungirije baziranye bihagije , ngo bose bakunda itsinzi akaba ari nacyo bazaharanira ngo kuko uramutse udatsinze mu ikipe nka Rayon Sports nta bisobanuro wabona byo gutanga.

Karekezi asuhuzanya na Perezida w'abafana ba Rayon Sport , Muhawenimana Claude

Umugore wa Karekezi Olivier ,Niwin Sorlu na we bazanye

Gakwaya Olivier na we yari yaje kwakira Karekezi

Karekezi ateruye umwe mu bana be

Katauti na we yari yaje kwakira Karekezi

Karekezi n'umuryango we bavanywe ku kibuga cy'indege n'imodoka yo mu bwoko bwa Benz 

Amafoto : IGIHE

28/Jul/ 2017,9 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content