Imyambaro ya Made in Rwanda ku isonga mu bizifashishwa mu gitaramo cya African Fashion Festival muri Ghana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imyambaro ya Made in Rwanda ku isonga mu bizifashishwa mu gitaramo cya African Fashion Festival muri Ghana

Imyambaro ya Made in Rwanda ku isonga mu bizifashishwa mu gitaramo cya African Fashion Festival muri Ghana

Imyambaro ikorerwa mu Rwanda igiye kwifashishwa mu gitaramo gikomeye cyo kumurika imideli cya Mercedes Benz African Fashion Festival kizabera mu gihugu cya Ghana mu mujyi wa Accra.

 

Iki gitaramo kiri mu bikomeye muri Afurika ariko bishamikiye mu kumurika imideli kitabirwa n’ ibihugu bitandukanye ndetse n’ abanyamideli bakomeye muri Afurika. Muri uyu mwaka hiyambajwe cyane Abanyarwanda aho uwitwa “Daniel Ndayishimiye” umenyerewe muri Kigali Fashion Week nari mu bazategura icyo gitaramo.

 

Iki gitaramo kizaba taliki ya 28 na 30 Nyakanga kizabera mu mujyi wa Accra mu gihugu cya Ghana aho kizitabirwa na Tanga Designer umaze kubaka izina hano mu Rwanda mu guhanga imyambaro igezweho dore ko ari nawe uzambika abashyitsi bakuru bazaba batumiwe.

 

Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Daniel umunyarwanda uri mu bategura ‘Merceds Benz African Fashion Festival’ yadutangarije ko abahanga imideli bo mu bihugu byose byo kw’ isi biyandikisha kugirango bahitemwo, biba bikomeye kuko hari Akanama gaterana ukwezi kose kabatoranya kuburyo uwo bahisemo bakamwemerera wese aba akomeye cyane.

 

Daniel yakomeje avuga ko icyabajyanye ahanini ari ugufungura inzira z’ Abanyarwanda mu bijyanye na Fashion. Ati “ Tugamije gufungurira imiryango industry ya fashion mu Rwanda kuburyo igera kwisi yose”.

 

Kuri Tanga ho yadusobanuriye ko yateguye imyambaro ya made in Rwanda yo kuzerekana hano kuburyo azahava bose bayibazaho.

Ibihugu bizitabira iki gitaramo ni byinshi

Daniel uri mu bateguye African Fashion Festival

Tanga yiteguye kuzava muri Ghana yerekanye ubuhanga bw' imyambaro ya Made in Rwanda

Tags

28/Jul/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content