Alikiba ntiyorohewe na Nyina uri kumwotsa igitutu ngo arongore | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Alikiba ntiyorohewe na Nyina uri kumwotsa igitutu ngo arongore

Alikiba ntiyorohewe na Nyina uri kumwotsa igitutu ngo arongore

Ali Saleh Kiba wamamaye mu muziki ku izina rya Ali Kiba , umuhanzi ukomoka muri Tanzania ari kotswa igitutu na Nyina umubyara uri kumusaba ko yava mu busiribateri agashinga urugo.

Ali Kiba ni umwe mu bahanzi bakomeye muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba bafite ibihangano bikora ku ndiba y’imitima ya benshi , amaze imyaka irenga icumi mu muziki ari mu bakunzwe cyane , abikesha indirimbo yakoze zikamamara zirimo iyitwa ‘Cinderella’,’Mac Muga’ ,’Mwana’,’ Chekecha Cheketua’ n’izindi nyinshi.

Kuba umuhanzi w’icyamamare byatumye Ali Kiba w’imyaka 30 y’amavuko akundana n’inkumi nyinshi ,amaze kubyara abana bane barimo uwitwa ‘Kiba Junior’,’ Amaya Kiba’, ‘Sameer Kiba’, na ‘Samira Kiba’ ku bagore batandukanye gusa bose nta numwe babana nk’umugabo n’umugore.

Tombwe Njere , Nyina wa Ali Kiba ngo ari kotsa igitutu umuhungu we ngo afate icyemezo cyo gushing urugo kuko arambiwe kubona ahora abyara abana ku bagore batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Global Publishers cyandikirwa muri Tanzania yagize ati ‘‘Igihe kirageze ngo Ali Kiba ashinge urugo , yakoze buri kimwe mu myaka y’ubusore bwe ku buryo mbona nta na kimwe asigaje. Ndatekereza akwiye guhitamo umugore w’umutima bagomba kurushingana uzamufasha kurera abana be , ibi akwiye kubitekerezaho agafata icyemezo gihamye.’’

Uyu mubyeyi yongeyeho ko abizi neza ko Atari we ukwiye kumuhitiramo uwo bazarushingana cyangwa igihe akwiye kubikorera gusa ngo nk’umubyeyi ndi kumusaba ko yagira icyo abikoraho vuba kuko igihe kigeze ngo abe umugabo yubake urwe.

Ali Kiba aheruka kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo mu mwaka ushize , icyo gihe yagiranye ibibazo n’umukobwa witwa Jokate Mwegelo bakundanaga , uyu muhanzi ngo yashinzaga uyu mukobwa kuba yaramukuriyemo inda.

Nubwo bagiranye amahari biravugwa ko umubano wa Ali Kiba n’uyu mukobwa w’ikizungerezi witwa Jokate Mwegelo baba barubuye umubano wabo ndetse ngo ni na we bashobora kurushingana.

Alikiba na Jokate Mwegelo bivugwa ko bubuye urukundo rwabo rwari rwajemo agatotsi mu mwaka ushize

Aba bana ni abo Alikiba yabyaranye n'abagore batandukanye

Kiba junior [imfura ya Alikiba arikumwe na mama we]

Jokate Mwegelo umukobwa w'ikizungerezi Nyina wa Alikiba ashaka ko umuhungu we arongora

Tags

28/Jul/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content