Sibomana Patrick yerekeje mu ikipe y'i Burayi izakina Europa League | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sibomana Patrick yerekeje mu ikipe y'i Burayi izakina Europa League

Sibomana Patrick yerekeje mu ikipe y'i Burayi izakina Europa League

Sibomana Patrick (Pappy) kuri uyu munsi nibwo aza kurara yerekeje ku mugabane w’ I Burayi mu gihugu cya Biélorussie aho agiye gukora igeragezwa rya nyuma agakina nk’ uwabigize umwuga.

 

Sibomana Patrick wakiniraga ikipe ya APR FC yamaze kwemeza ko agiye gukina ku mugabane w’ I Burayi nyuma yo kuvugwa cyane ku makipe atandukanye yamushakaga aho byabanje kuvugwa ko yagiye muri Rayon Sports nyuma hakongera kuvugwa indi nkuru yavugaga ko yongereye amasezerano mu ikipe ye ya APR FC.

 

Muri iki gitondo nibwo uyu musore wakiniye APR FC imyaka igera kuri 4 yatangaje ko yamaze kubona ibyangombwa azagenderaho ajya mu gihugu cya Biélorussie aho azakinira ikipe yaho yaje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

 

Ikipe yabaya iya kabiri uri iyo shampiyona yo mu gihugu cya Biélorussie  yitwa SHAKHTYOR SOLIGORSK. Muri icyo gihugu ikipe ya mbere iba yaratwaye shampiyona ikina mu marushanwa ya Champions League naho iyabaye iya kabiri ikitabira irushanwa rya Europa League aho uyu mwaka ryagiyemo n’ ikipe ikomeye ya Arsenal.

 

Biteganyijwe ko Patrick aza guhaguruka mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu munsi aho yanatanze ubutumwa bushimira abantu bose bamufashije ndetse n’ abayobozi ba APR FC bamufashije ngo akabye inzozi ze.

Tags

28/Jul/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
dushimimana Mathieu
inkuru zanyu ninzinza arko ntushobora kumenya Ibyo muvuga igihe Byabereye Mujye mugerageza mukoreshe namatariki igikorwa cyiberaho Cga cyabereyeho
Sponsored Content