The Ben mu nzira zigaruka I Kigali adasize na Meddy | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

The Ben mu nzira zigaruka I Kigali adasize na Meddy

The Ben mu nzira zigaruka I Kigali adasize na Meddy

Umuhanzi The Ben uheruka mu Rwanda muri uyu mwaka agiye kuhagaruka aho azazana na mugenzi we Meddy mu bitaramo bateganya kuririmba mo I Kigali.

 

Umuhanzi The Ben uheruka mu Rwanda mu mezi make ashize ubu yamaze kwemeza ko azahagaruka mu cyumweru gitaha aho azaba aje mu gitaramo yatumiwe mo aho azaririmba ku munsi mukuru wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame.

 

Nkuko The Ben yabiduhamirije yavuze ko yamaze kwemeza ibyo kuza mu Rwanda, nubwo atatubwiye umunsi wa nyawo azagerera inaha mu Rwanda gusa yavuze ko icyumweru gitaha kizarangira yageze mu Rwanda. The Ben azaririmba ku munsi wo kuwa gatanu taliki ya 18 Kanama.

 

Meddy nawe witezwe kuza mu Rwanda icyo yamaze gutangaza nuko nawe azakora igitaramo yatumiwe mo na Bralirwa kizwi ku izina rya Beer first dore ko kibaho buri mwaka.

 

Twabibutsako ku munsi w’ ejo aribwo uyu muhanzi Meddy yashyiraga hanze indirimbo ye nshya yitwa Slowly aho yashakaga kwiyibutsa abafana be bitewe n’ igihe kingana n’ umwaka yaramaze adashyira hanze indirimbo.

 

Biteganyijwe ko igitaramo Meddy azaririmba mo kizaba tariki ya 02 Nzeri 2017 kikabera i Nyamata ahaherutse kubera icya Diamond n’itsinda rya Morgan.

"Slowly" indirimbo nshya ya Meddy

Tags

11/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(5)
mucyo elice
Eee bana meddy welcome🎉 turagukumbuye cyane
hashim
medddyyyy ndakwemera wang~~~~>welcome back nuwo mujama
Frederic
yoo you boys welcome 2 twari tubakumbuye San rnmurisana kuko irwanda ni ho iwanyu nimukatwange pe
jibi
KBS muje mukenewe turabishimiye cyane bikaze
pip
You guys welcome back kbsa mwari mwarabuze cyane kbsa , mutubwire ikibazo mwagize ntimunatumenyeshe nk'abakunzi banyu
Sponsored Content