Itariki y’igitaramo The Ben azakorera I Kigali , hazaba harimo n’itike igura asaga miliyoni | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Itariki y’igitaramo The Ben azakorera I Kigali , hazaba harimo n’itike igura asaga miliyoni

Itariki y’igitaramo The Ben azakorera I Kigali , hazaba harimo n’itike igura asaga miliyoni

The Ben agiye kugaruka kuririmbira I Kigali mu gitaramo gikomeye kiganye n’igikorwa ngarukamwaka cyo  kwita izina abana b’ingagi.

The Ben yaherukaga I Kigali tariki ya 24 ukoboza 2016 , icyo gihe aza yari amaze imyaka itandatu adakandagiza ikirenge mu rwagasabo. Yaririmbye mu gitaramo cya East African Party cyitabiriwe n’abantu ibihumbi , bamwe bararize ,abandi bataha bakinyotewe n’umuziki w’umwimere uyu musore yabaririmbiye.

Nyuma yaho yakoreye ibindi bitaramo mu Ntara ariko ntiyatinda mu Rwanda aho yahise yerekeza I Kampala , naho yahakoreye igitaramo ahita asubira muri leta zunze ubumwe za Amerika ari naho atuye kuri ubu.

Uyu muhanzi mu minsi ya vuba azaba ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho yatumiwe mu gitaramo cya ‘Gala Night’ kiganye n’igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingangi.

Iki gitaramo kizaba ari ku wa gatandatu tariki ya 26 kanama 2017 habura icyumweru kimwe ngo habe igikorwa nyir’izina cyo kwita izina abana b’ingagi , kizabera muri Convention Center.

Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe bizaba ari ibihumbi 99.600Rwf , hazaba hari n’itike ya VIP igura ibihumbi 830.000 Rwf y’abantu icumi bari kumwe bahabwe imeza yabo bakurikirane iki gitaramo cy’uyu musore.

Kwita izina abana b’ingagi n’igikorwa ngarukamwaka kibera mu Rwanda ku wa gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cyenda , gikunda kubera mu kinigi mu ibanga ry’imisozi y’ibirunga. Kitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyamahanga , abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi.

Tags

12/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
hashim
hhh money talks.nukugurisha imodoka ukajya mugtaramo !!
jibi
mbega we reka ndebe ko azabikora nduwambere umwemera ariko niyo cyaba cyibera mwijuru sinziko naza mbega igiciro weee
paccy 1 month ago
ariko nta mushomeri wemerewe kuhagera.
kalisa 1 month ago
mbega igiciro wee mbabwize ukuri niyo aya mafaranga yaba arayo kugura the ben nkamutunga mu nzu, sinayatanga akabije kuba menshi kwinjira muri concert gusa 120$ mbega!!!!!!
Sponsored Content