Nyuma yo kwirega Producer Mariva yamaze kwibaruka imfura | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyuma yo kwirega Producer Mariva yamaze kwibaruka imfura

Nyuma yo kwirega Producer Mariva yamaze kwibaruka imfura

Dukuze Olivier wamenyekanye nka Mariva mu kazi ko gutunganya amashusho y’ indirimbo z’ abahanzi yamaze kwibaruka umwana w’ umuhungu ku mukunzi we basigaye babana.

Mariva uri muba Producer bakunzwe hano mu Rwanda bitewe n’ amashusho meza atunganya yagiye akora indirimbo nyinshi zitandukanye harimo n’ izigezweho ubu nka “I’ m Back “ ya Jay C afatanyije na Bruce Melody, “Igikomere” ya Tom Close na Bull Dogg n’ izindi nyinshi zitandukanye.

Muri iki cyumweru ku munsi wo kuwa gatatu taliki ya 9 Kanama nibwo Mariva yagiye kwirega ku babyeyi ba Lisa Blandine ari nawe mukunzi we bitewe nuko yari yaramuteye inda.

Ubwo Mariva yavaga kwirega mu muryango wa Lisa Blandine bukeye bwaho kuwa kane nibwo baje kwibaruka umwana w’ imfura w’ umuhungu.

Nubwo aba bombi nta wuragaragaza ko bibarutse amakuru yizewe agera kuri EAchamps ava mu nshuti za hafi zuyu muryango nuko zamaze kuduhamiriza yuko bibarutse.

Aba bombi badahisha ko bakundana beruye ku mugaragaro ko bari hafi kwibaruka ubwo Lisa Blandine umukunzi wa Mariva yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram akahandika amagambo avuga ko yiteguye kuba umubyeyi ndetse anashimira umukunzi we ari nawe mugabo we Mariva.

 

Yagize ati “ Niteguye kuba umubyeyi, ndashimira byumwihariko inshuti zanjye zose cyane umugabo nkunda Mariva”.

Bari biteguye kubyara umuhungu

Mariva na Lisa Blandine bamaze kwibaruka ubu

Tags

12/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content