Umunyamakuru Michele Iradukunda yarushinganye n’umusore bamaze imyaka 6 bakundana ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyamakuru Michele Iradukunda yarushinganye n’umusore bamaze imyaka 6 bakundana ‘Amafoto’

Umunyamakuru Michele Iradukunda  yarushinganye n’umusore bamaze imyaka 6 bakundana ‘Amafoto’

Michele Iradukunda , umunyamakuru ukora mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru [RBA] n’umukunzi we Humud David basezeranye imbere y’Imana nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana.

Michele Iradukunda azwi cyane mu Kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gica kuri Televisiyo y’u Rwanda buri gitondo , akora no mu kiganiro cy’imyidagaduro cya ‘Samedi detente’ gitambuka kuri Radiyo y’igihugu buri wa gatandatu.

Michele na David , umusore wamurutiye abandi  bamaze gutangira ubuzima bushya nyuma yo gusezerana imbere y’Imana ,bakagirana isezerano ryo kuzabana akaramata imbere y’imiryango yabo , inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira kuri uyu munsi w’amateka kuri bo.

Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu karere ka Huye ku wa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 11 kanama 2017 , ku munsi wakurikiyeho tariki ya 12 kanama 2017 basezerana imbere y’imana mu birori byabereye mu busitani bw’inzu ndangamurage y’u Rwanda.

Michele yarushinganye na David mu gihe hari hashize amezi ane uyu musore amwambitse impeta imuteguza ko ari we bazibanira.

Mbere y’uko yinjira mu itangazamakuru , Michele Iradukunda yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 , icyo gihe yageze mu bakobwa 15 bageze mu kiciro cya nyuma ariko ntiyabasha kwegukana ikamba .

Muri 2010 , Michele Iradukunda w’imyaka 28 yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’icyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda yegukana ikamba ry’igisonga cya mbere.

Michele Iradukunda na Humud David bateye intambwe yo kubana nk’umugore n’umugabo nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana aho buri wese yashimye undi.

Michele na David batangiye ubuzima bushya

Basezeraniye mu busitani bw'inzu ndangamurage y'u Rwanda iri i Huye

Abo bakorana muri RBA bari baje kumushyigikira

Tags

14/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
cabero
Gusa mwifurije kuzagira urugo rwiza
Sponsored Content