Ukuri kwa Safi ku mwana bivugwa ko yabyaye akabihisha | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ukuri kwa Safi ku mwana bivugwa ko yabyaye akabihisha

Ukuri kwa Safi ku mwana bivugwa ko yabyaye akabihisha

Hashize iminsi micye bimenyekanye mu itandazamakuru ko Safi wo mu itsinda rya Urban Boyz yamaze gutandukana na Parfine Umutesi bari bamaze imyaka ibiri bakundana , byaranavuzwe ko mu byo bapfuye harimo umwana safi yabyaye hanze akabihisha uyu mugore.

Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu 2015 , bombi bageze igihe bemeza ko bakundana uruzira uburyarya ndetse bakunze kuvuga ko bari mu myiteguro yo kurushinga bakibanira. Ibi byose ariko byaje kurangira mu mezi abiri ashize ubwo batandukanaga ku mpamvu batigeze batangaza.

Nyuma y’itandukana ryabo hari inshuti imwe ya Safi yabwiye ikinyamakuru ukwezi ko imwe mu ntandaro z’itandukana ryaba bombi ari umwana Safi yabyaye mu gasozi akabihisha uyu mugore bakundanaga nyuma akaza kubimenya bigateza agatotsi mu rukundo rwabo.

Safi Madiba yahakanye uyu mwana bivugwa ko yabyaye hanze mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda anavuga ko itandukana rye na Parfine ari ibintu bisanzwe kandi umwanzuro bafashe bose bawumvikanyeho.

Yagize ati : ‘’ byo ni ibinyoma byambaye ubusa, barabeshya si byo siko bimeze nta mwana mfite, ikindi abantu bagomba kumenya ni uko atari Parfine wabivuze ahubwo ngira ngo ni abandi bantu babivuze siwe wabivuze ntabwo ari Parfine wabivuze abantu ntibakabyumve nabi.’’

Uyu muhanzi yongeyeho ko kuba yaratandukanye na Parfine ari ibintu bibaho mu rukundo ndetse ngo n’abasezeranye bijya bibaho ko batandukana . Safi yanavuze ko bishoboka ko bakwiyunga kimwe nk’uko bitashoboka gusa ngo umubano wabo wo ntiwigeze uhagarara ko bakiri incuti bisanzwe.

Safi na Parfine batandukanye nyuma y’imyaka igera kuri ibiri bakundana , batangiye kugirana umubano ubwo Urban Boyz yari yagiye gukorera ibitaramo I Burayi ari naho bamenyaniye . Nyuma yo gutandukana Parfine yahise asiba amafoto ye arikumwe na Safi yari yarashyize kuri instagram.

Safi na Parfine bamaze gutandukana

14/Aug/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
hashim
ibyo kurushinga kubahanzi bihira bake
PAKAYOKO
Ariko se abahanzi nako abasitari bo mu rwanda bose ni bamwe niba kwihakana abana aribyo bibagira abagabo ariko ntibajya banemera ko abakobwa babanze erega namwe miri abantu nkabandi murabengwa murabenga ntabwo ari ikibazo ngo twakwiyunga turacyari inshuti wemeye.....
Fofo
To be a father is not a problem, the problem is to reject a baby.and soon you regret it.safi niba aribyo koko be proud
Niyo Tresol
Mbega Safi Narinziko Ugiye Kugira Vuba Vub None Nawe Aragiye Madib Poer Kbx
Sponsored Content