Cristiano Ronaldo yahagaritswe imikino 5 adakina | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cristiano Ronaldo yahagaritswe imikino 5 adakina

Cristiano Ronaldo yahagaritswe imikino 5 adakina

Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid yamaze guhanishwa kumara imikino igera kuri itanu adakina muri shampiyona y’ igihugu cya Espagne bitewe n’ikosa yakoze ubwo ikipe ye yatsindaga Barcelona.

 

Ku munsi wo ku cyumweru ubwo habaga umukino wa nyuma w’ igikombe kiruta ibindi Super Cup nibwo rutahizamu wa Real Madrid Cristiano Ronaldo yaje guhabwa ikarita y’ umuhondo ubwo yatsindaga igitego agakuramu umupira.

 

Cristiano yaje kubona andi mahirwe yo kwinjira mu rubuga rw’ amahina ariko aza kubyigana na myugariro wa Barcelona Umtiti agwa hasi biza gutuma umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’ umuhondo iherekejwe nindi itukura. Ubwo bamuhaga iyo karita Cristiano yaje gusunika umusifuzi ari nabyo byatumye ahabwa igihano.

Ubu byamaze kwemezwa ko azamara imikino 5 yose adakinira ikipe ye,hakiyongeraho kwishyura 2700 by’amapawundi nk’igihano cyo kuba yarasunitse umusifuzi.

 

Imikino itanu azasiba harimo uwo bazakiramo FC Barcelone kuri uyu wa Gatatu muri Super Cup, uwo bazasuramo Deportivo La Coruna tariki ya 20 uku kwezi muri shampiyona, uwo bazakiramo Valencia tariki ya 27, uwo bazakiramo Levante tariki ya 9 z’ukwezi gutaha n’uwo bazasuramo Real Sociedad tariki ya 17 Nzeli 2017, imikino yose ya shampiyona.

Cristiano ubwo yagwaga hasi

Umusifuzi yahise amuha ikarita y' umutuku

Akimara guhabwa ikarita yasunitse umusifuzi

Tags

15/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content