Kitoko yafatiye amashusho y’indirimbo ye hejuru ya Convention Center | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kitoko yafatiye amashusho y’indirimbo ye hejuru ya Convention Center

Kitoko yafatiye amashusho y’indirimbo ye hejuru ya Convention Center

Kitoko Bibarwa  yashyize hanze amashusho y’indirimbo yatuye Perezida Paul Kagame , ibice byinshi byayo yabifatiye muri Convention Center.

Kitoko Bibarwa ,umuhanzi nyarwanda uri mu bafite abakunzi benshi ari mu rwa Gasabo nyuma y’imyaka 4 yari amaze atahakandagiza ikirenge. Yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu ijoro ryo ku wa 12 nyakanga 2017 , yakiriwe n’abo mu muryango we , Inshuti ze , abafana be, n’abanyamakuru .

Uyu muhanzi yari yazanywe no kwamamaza Perezida Paul Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere ku bwinganze bw’amajwi. Kitoko yafatanyaga n’abandi bahanzi batandukanye bajyanaga na Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza mu turere twose tw’I gihugu.

Mbere y’uko agaruka I Kigali , Kitoko yakoze indiriimbo yitwa ‘Thank you Kagame’ amushimira ibyiza amaze kugeza ku Banyarwanda mu myaka amaze ari umukuru w’igihugu.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo higanjemo ayo yafatiye muri ‘Convention Center’ , hari naho aba ari hejuru y’iyi nyubako iri mu zikomeye ku mugabane wa Afurika.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Thank You Kagame ’ ya Kitoko

 

Tags

16/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content