Ibyo Danny Vumbi yaboneye mu kabyiniro byamuteye guhimba “Bango” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ibyo Danny Vumbi yaboneye mu kabyiniro byamuteye guhimba “Bango”

Ibyo Danny Vumbi yaboneye mu kabyiniro byamuteye guhimba “Bango”

Urubyiruko Danny Vumbi yabonye mu kabyiniro nirwo rwamuteye gukora indirimbo yitwa “Bango” bitewe n’ imyitwarire yahabonye kuri benshi bari basinze.

 

Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi mu muziki ni umuhanzi umaze kumenyekana ubuhanga bw’ umwihariko mu kugira indirimbo zandikanye ubuhanga rimwe na rimwe harimo imizimuzo. Mu cyumweru gishize nibwo yashyize hanze indirimbo yitwa “Bango” ijambo risobanuye gukora imibonano mpuzabitsinda nta kwirinda.

Mu buryo bwo kumara amatsiko abakomeje kwibaza kuri iyi ndirimbo twaje kwegera umuhanzi Danny Vumbi tumubaza byinshi kuri yo ndetse nicyo yashakaga kuvuga.

 

Mu kiganiro yagiranye na EAchamps Danny yadutangarije ko yasohokanye na bagenzu be mu kabyiniro karimo abasore n’ abakobwa bakundana yitegereje imyitwarire yabo abona ko byabagora ko bibuka gukoresha agakingirizo.

 

Yagize ati "Nari kumwe na bagenzi banjye mu kabyiniro karimo ama couples menshi y'urubyiruko (abahungu n' abakobwa) nitegereje imyitwarire yabo mbona bamwe byabagora kwibuka agakingirizo ".

 

Danny Vumbi ngo akimara kubona ibyo yasabye abo bari kumwe ko bazamwibutsa akabyandikaho indirimbo ikubiyemo ibintu byo gukorera aho no gutera inda.

Mu bantu bari basohokanye na Danny Vumbi harimo umufasha we dore ko ari nawe wamwibukije bwa mbere kugirango ajye muri Studio gukora iyo ndirimbo dore ko ngo aho yasohokeye nawe yayishimiye mu buryo bukomeye.

Danny Vumbi n' umufasha we

Basha kumva unatunge indirimbo Bango ya Danny Vumbi

16/Aug/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content