Nyuma yo gutandukana na New Level Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo nshya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Nyuma yo gutandukana na New Level Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo nshya

Nyuma yo gutandukana na New Level Yvan Buravan yashyize hanze indirimbo nshya

Umuhanzi Yvan Buravan wabarizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya New Level bakaza gutandukana ubu yamaze gushyira hanze indrimbo ya mbere yitwa Heaven.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 17 Kanama nibwo uyu muhanzi Buravan yashyize hanze iyo ndirimbo nshya yitwa Heaven ivuga ku rukundo ikagira n’ umwihariko wo kuba ibyinitse bitandukanye na zimwe mu zituje yagiye aririmba.

 

Kuri Buravana iyi niyo ndirimbo ya mbere ashyize hanze kuva yatandukana na New Level, yakozwe na Producer Bob usanzwe anamukorera nk’ ibisanzwe mu ndirimbo ze nyinshi.

Heaven niyo ndirimbo nshya ya Buravan

Iyi n' indirimbo Buravan ashyize hanze kuva yatandukana na NEW Level yamufashaga

Umva indirimbo nshya ya Buravan yitwa "Heaven"

17/Aug/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Aristide
Yvan Komeza Uririmbe Turagukund Cane Kandi Urwiz Indirimbo Zurukundo Mukirwanda Ntuze Urashiramwo English Nyishi. Natwe Tukurinyuma Ku Byiyumvir Vyaw
mucyo elice
Hello🙋 Ndakwemera iyininziza
Sponsored Content