Abahanzi bakomeye barenga 10 bagiye guhurira mu gitaramo cyo kubyina itsinzi ya Perezida Kagame | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahanzi bakomeye barenga 10 bagiye guhurira mu gitaramo cyo kubyina itsinzi ya Perezida Kagame

Abahanzi bakomeye barenga 10 bagiye guhurira mu gitaramo cyo kubyina itsinzi ya Perezida Kagame

Abahanzi biganjemo abakunzwe muri iki gihe mu Rwanda , bazahurira mu gitaramo gikomeye kizaba nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda.

Iki gitaramo cyateguwe n’umujyi wa Kigali kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kizabera mu marembo ya Stade amahoro ku wa gatanu tariki ya 18 kanama 2017 , kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Abahanzi biganjemo abaherekezaga umukuru w’igihugu mu bikorwa byo kwiyamamaza n’abandi bagezweho nibo bazasusurutsa imbaga y’abazacyitabira muri abo harimo Dream Boys, Christopher, Bruce Melody, Charlie na Nina, Urban Boyz, Riderman, Jay Polly, Kitoko Bibarwa, Senderi International Hit na Sgt Robert hiyongereyeho na The Ben utegerejwe I Kigali kuri uyu wa kane.

Iki gitaramo kizaba nyuma y’ibirori bikomeye nabyo bizaba ku wa gatanu tariki ya 18 kanama 2017 by’irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame uzarahirira kuyobora igihugu muri manda aherutse gutorerwa. Ibi birori bizanitabirwa n’abandi bashyitsi bakomeye barimo n’abakuru b’ibibigu bya Afurika bamaze kwemeza ko bazabyitabira.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bazaba biganjemo abaherekezaga Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza

The Ben utegerejwe i Kigali kuri uyu wa kane na we ashobora kuzagaragara muri iki gitaramo ntagihindutse

Tags

17/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
mico
Bizatangira sangahe?
Sponsored Content