The Ben yageze I Kigali yakirwa n’ imbaga nyamwinshi - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

The Ben yageze I Kigali yakirwa n’ imbaga nyamwinshi - Amafoto

The Ben yageze I Kigali yakirwa n’ imbaga nyamwinshi - Amafoto

Umuhanzi The Ben yamaze kugera I kigali aho asanganiwe n’ imbaga y’ abantu benshi ku kibuga cy’ indege I Kanombe bari bahamutegerereje.

Uyu muhanzi nyarwanda ariko utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ari naho asigaye akorera umuziki, yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zarimo 'Amaso ku maso', 'Habibi', 'Roho yanjye', 'Binkorela' aheruka kuririmbamo n’ izindi nyinshi, ubu yagarutse mu Rwanda nyuma y’ igihe kigera ku mezi atanu ahavuye.

The Ben wakiriwe n’ abantu benshi yasesekaye ku kibuga cy’ indege I Kanombe i saa kumi z’ umugoroba zo kuri uyu wa kane tariki ya 17 kanama 2017 , mu bantu benshi bari bahaje harimo itsinda ry’ abafana be ryaje ryambaye imyambaro ifite ifoto ye, mu bandi baje kumwakira harimo abo umuryango bari barangajwe imbere na Nyina umubyara.

The Ben agarutse mu Rwanda mu bitaramo bitandukanye aho azaririmba ku munsi w’ ejo kuri Stade Amahoro mu gitaramo cyo kubyina itsinzi kizaba nyuma y'umuhango ukomeye ukomeye w'irahira ry'umukuru w’ igihugu, Perezida Paul Kagame uzaba ari kurahira manda nshya aherutse gutorerwa ku bwiganze.

Ikindi gitaramo The Ben azaririmbamo ni ikiswe 'Kwita izina Gala night ' kizabera muri  Convention Center  taliki ya 26 Kanama.

The Ben ati ni shimiye kugaruka mu Rwanda

Aha yahoberanaga na Mama we

Uyu mwana yari yamuzaniye impano y' indabo

Tags

17/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(3)
sandrine
welcome ndgknd cyn
diane
the ben karibu murwatubyaye ndagukunda cyaneeee
Ntakirutimana samuel
Welcome!!
Sponsored Content