Umukobwa yakorewe isabukuru y’ amavuko ku rubyiniro hamwe na Patoranking - Amafoto | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umukobwa yakorewe isabukuru y’ amavuko ku rubyiniro hamwe na Patoranking - Amafoto

Umukobwa yakorewe isabukuru y’ amavuko ku rubyiniro hamwe na Patoranking - Amafoto

Mu gitaramo cy’ iserukiramuco rya Kigali Up umukobwa yaje gutungurwa na Patoranking amusanga ku rubyiniro amuha imyambaro ye nk’ impano kuko wari umunsi we w’ amavuko.

 

Uyu mukobwa w’ Umunyarwandakazi kugirango ahamagarwe n’ umuhanzi Patoranking byatangiye ubwo yarahagaze imbere y’ urubyiniro akazajya aririmba indirimbo zose z’ uyu muhanzi.

Ubwo Patoranking yageranga ku ndirimbo ye yakunzwe izwi nka My woman, my everything uyu mukobwa yahise arangurura ijwi cyane avuga ko ari umunsi we yizihirizaho italiki y’ amavuko. Patoranking yaje kubyumva asaba ko uwo mukobwa yamusanga ku rubyiniro.

 

Ubwo uyu mukobwa yageraga ku rubyiniro yabyinnye iyo ndirimbo ya Patoranking uyu muhanzi nawe amwereka ko yamwishimiye akuramo amadarubindi ye hamwe n’ ishati ndetse n’ ingofero byose abyihera uwo mwari w’ umunyarwanda.

Yabanje kumuhobera akigera ku rubyiniro

Bifotozaga bakoresheje telefone y' umukobwa

Uyu mukobwa ibyishimo byari byamurenze

Yanyuzagamo akabyinira Patoranking

Patoranking yamuhaye ingogero n' amadarubindi

Patoranking yaje gukuramo n' ishati arayimuha

 

Amafoto: Muga Abrah

Tags

20/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(4)
young jackson
c reka arate Rwanda nimugihe nuko yari amaze kumv uburanga nubwiza bwabari bacu
The five-s
Nibyiza gusa aya mafoto mujye muyashyiraho aka link tuya downloading murakoze
saddy red bless uwamamaye 1 month ago
kbs brada nibage badushyiriraho uburyo twarebera hano nutuvideo ba postinze
The five-s
Nibyiza gusa aya mafoto mujye muyashyiraho aka link tuya downloading murakoze
aime paccy hupia
wabona atamwikundiye da gsa uriy mwari nawe ni mwiza kweri
Maëstro 1 month ago
Patoranking afite umugore mn rnkdi umugore we aratwite
Sponsored Content