Jay Polly na Bull Dogg basenye Tuff Gang bunze ubumwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Jay Polly na Bull Dogg basenye Tuff Gang bunze ubumwe

Jay Polly na Bull Dogg basenye Tuff Gang bunze ubumwe

Jay Polly na Bull Dogg bahoze ari nk’ abavandimwe mu gikundi kimwe cya Taff Gang batangaje ko aribo bayisenye kandi ko ari nabo bafite urufunguzo rwo kuyigarura bishyize hamwe.

 

Tuff Gang itsinda ryari rigizwe n’ abahanzi b’ abaraperi barimo Bull Dogg, Jay Polly, Green, Fireman ndetse na P Fla ryubatse izina ryigarurira benshi mu bakunzi bi njyana ya Hip Hop bitewe n’ ubuhanga bwabo ariko nyuma byaje kuzamba bacikamo udutsiko ari nabyo byaje kuvamo gusenyuka.

Iri tsinda ryaje kubyara udutsiko tubiri havuka irindi ryitwa Stone Church ryasaga nkaho rirwanya Jay Polly wari wasigaye nawe avuga ko ari we nyiri Tuff Gang aho yahise yihimura kuri bagenzi afata abandi bahanzi abinjizamo avuga ko ari Tuff Gang nshyashya itarimo Bull Dogg, Green P na Fireman bari bubatse Stone church yabo.

 

Ibi byababibyemo umiryane ndetse n’ urwangano hagati yabo bamwe batangira kurebana ayingwe bakajya babinyuza mu ndirimbo zabo baterana amagambo.

Muri iki cyumweru dusoje nibwo aba bahanzi bahuriye mu gitaramo kimwe cya Kigali Up Festival aho bari baje gutaramira abakunzi babo. Bagiranye ikiganiro kirambuye na Contact TV aho bagarutse ku mubano wabo ndetse no kuba bari gutegura imishinga yo kubyutsa Tuff Gangs bitaje mo imbogamizi.

 

Bull Dogg wabanje gufata ijambo yatangaje ko we na Jay Polly aribo basenye itsinda rya Tuff Gang anavuga ko aribo bazongera bakaryubaka.

Jay Polly we ati njyewe na Bull Dogg turi abavandimwe kugarura Taff Gang singombwa ko abantu bose bashorerana abari muri business tugomba gukora ….. Njyewe na Bull Dogg tumaze iminsi dufite imishinga turi gukorana harimo ibitaramo tuzakora bizenguruka igihugu.

 

Aha umunyamakuru yahise abaza Jay Polly niba yaba azajya akorana na Bull Dogg gusa bakirengagiza bagenzi babo barimo Green P na Fireman. Yamusubije avuga ko abantu bitiranya ibintu Ati “ Gukora uwo mushinga na Bull Dogg ntibivuze ngo turaheza abandi abo nabo bafite ibyabo hagati yabo”.

Jay Polly na Bull Dogg ngo bagiye kwishyira hamwe bagarurre itsinda

Tags

21/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(8)
ship
abayemezi ntibahuza
ship
hhhhhhh ndabemeye Nazi kwiyorobeka KBS nyaruzungu yaratuje c hhhha abatekamutwe gusa ndabasetse
xxx tent
barakumbuweeeeeee
Ramadhan Softman
nibyiza kandi burashimishije cyneee pe nibongere basenyere umugozi umwe bizaba byiza kko abagiye inama imana irabasanga murakoze Ndabakunda cyne.
avi brown
mbega byizawe babikoze x mn abataramo ukareba uburyo twongera gufata kgl mubiganza ehhh ndajya kumavi KBS ibi bintu bizakunda jay mwemera kubi , bataramo mushake ingoma yitwa ikizere ya Jaypolly ft miss JoJo nibwo umenya jay uwariwe
Dio
HI HOP Nya Rda oyeeeeee!!!!!!! J. polly oyeeeee!!!!!! Bulldog oyeeeee, Pfla , Gree na Fireman oyeeeee!!!!!! Tuff gangz in general oyeeeee. Iyaba taff yabonaga iyi comment yanjye. I'll be happy if u r back again in rwandan hip hop.
Olivier
Ibyomwita kungubumwe niki bro?ako nagahezo kimbere ya media,jay ntabwaruwo gusubira muri taff gang,wakavuze p fla,
musinga
Kbs nibyo byari byarabuze kdi turacyabakund
Sponsored Content