Bidasubarwiho Meddy yemeje igitaramo azakorera i Nyamata anahishura uko yiyumva | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Bidasubarwiho Meddy yemeje igitaramo azakorera i Nyamata anahishura uko yiyumva

Bidasubarwiho Meddy yemeje igitaramo azakorera i Nyamata anahishura uko yiyumva

Imyaka yari igiye kuba irindwi , Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki adakandagira mu Rwanda.

Meddy wamamaye cyane mu Rwanda guhera mu 2008 ni umwe mu bahanzi bafite uruhuri rw’abafana bakunda ibihangano bye kuva ku ndirimbo ‘Ungirira ubuntu’ yahereyeho kugeza kuri ‘Slowly’ aheruka gushyira hanze zose zarakunzwe ku buryo bukomeye.

Bidasubirwaho uyu muhanzi yamaze kwemeza ko azatarimira abanyarwanda nyuma y’igihe kirekire cyari gishize atabiyereka ku rubyiniro.

Meddy yanditse kuri Instagram yemeje ko azaririmba mu gitaramo cya ‘Beer Fest’ kizabera I nyamata mu karere ka Bugesera ,tariki ya 2 nzeri 2017.

Yongeyeho ko iki gitaramo gikomeye kurenza ibyo yitabiriye ndetse ngo byari inzozi ze ati ’Meddy agiye kugaruka mu rugo , nditeguye bihagije, bizaba ari umuriro , nkumbuye guhura n’abantu banjye’.

Iki gitaramo cya ‘Beer Fest’ , Meddy azitabira ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Bralirwa , umwaka ushize umunya-Nigeria , Wizkid ni we wasusurukije abakitabiriye.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10rwf ku muntu uzagura itike mbere y’uko umunsi w’igitaramo nyir’izina ugera n’ibihumbi 15rwf ku bazagura amatike uwo munsi wageze.

Igitaramo cya 'Beer Fest',Meddy azaririmbamo kizabera muri Golden Turip i Nyamata

Tags

21/Aug/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
David
Muhungu wacu turakwemera
David
Muhungu wacu turakwemera
Ishimwe Grace
iam happy!!!
Bibiellah
azaze na UG disi we
musinga
We are waiting for him
Sponsored Content