Yvan Driver uvanga umuziki n’ ubutwazi yagarutse ku mpamvu aririmbira Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Yvan Driver uvanga umuziki n’ ubutwazi yagarutse ku mpamvu aririmbira Imana

Yvan Driver uvanga umuziki n’ ubutwazi yagarutse ku mpamvu aririmbira Imana

Gusengimana Yvan ukoresha amazina y’ ubuhanzi nka Yvan Driver ni umusore ukora umuziki mu ndirimbo z’ ihimbaza Imana aho abifatanya n’ akazi akora ko gutwara akanigisha imodoka.

 

Uyu muhanzi wanze kwinjira mu mubare w’ abaririmba indirimbo z’ Isi ngo afite ibanga ribimutera aho avuga ko kuririmbira imana atari ukubura icyo ukora ahubwo ari ibanga riba riri mu mutima abandi batapfa gusobanukirwa byoroshye.

Uyu musore wihaye izina rya Driver bitewe n’ akazi akora ko gutwara imodoka ubu amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zikubiye muri Album imwe yise “Ni Wowe”. Iyi Album ye iriho indirimbo zitandukanye nka Mana yanjye, Aranzi, Inzozi, Ni wowe ari nayo yitiriye Album ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

 

Mu kiganiro twagiranye na Yvan yadutangarije ko yahisemo kuririmba injyana ya Gospel mu buryo bwo gushimira Imana bitewe n’ impano yamuhaye y’ ijwi ryo kuririmba.

Yakomeje avuga ko kuba yarahisemo kuririmba izi ndirimbo atari uko yari ananiwe kuririmba urukundo cyangwa se n’ibindi bintu, ahubwo ngo ni uko yumvishe mu muhamagaro we agomba kuririmbira Imana.

 

Ku bijyanye n’abatangira baririmbira Imana nyuma bakabivamo, uyu muhanzi avuga ko ahanini ari uko baba bakora ibyo na bo batumva hanyuma bakisanga babivuye mo bajyiye mu bindi.

Gusa we avuga ko abikora abikunze kandi ko adateze kubireka kuko yabonye nta kindi yaha Imana ku bw’ubuntu bwayo uretse kuyiririmbira akoresheje ijwi ndetse n’impano yamuhaye yo kuririmba.

Nk’uko biba no ku bandi benshi baririmba izi ndirimbo, ngo nawe ahura n’imbogamizi zo kudahabwa agaciro ngo amenyekane kuko ngo akenshi usanga abantu bahugiye mu by’isi cyane kurusha kumva ubutumwa bwiza bukubiye mu bihangano bihimbaza Imana. Gusa avuga ko atazigera acika intege kuko ngo isezerano ryayo n’aho ryatinda ritajya rihera. Bityo rero ngo yizeye ko igihe kizagera akamenyekana.

Indirimbo aheruka gushyira hanze

21/Aug/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content