De Gaulle yahawe iminsi 2 yo kwisobanura bitaba ibyo hagafatwa ibindi byemezo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

De Gaulle yahawe iminsi 2 yo kwisobanura bitaba ibyo hagafatwa ibindi byemezo

De Gaulle yahawe iminsi 2 yo kwisobanura bitaba ibyo hagafatwa ibindi byemezo

Nzamwita Vincent de Gaulle uyobora ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yandikiwe ibaruwa n’ abagize komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bamusaba ibisobanuro ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo banamuha igihe kingana n’ iminsi ibiri agomba kuba yamaze kwisobanura.

 

Visi Perezida wa FERWAFA ariwe Kayiranga Vedaste niwe washyize umukono ku ibaruwa yandikiwe De Gaulle kuri uyu munsi taliki ya 21 Kanama 2017 aho bamusaba gusobanura ibijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo wa Ferwafa bivugwa ko akoresha mu nyungu ze.

Iyi baruwa yandikiwe uyu muyobozi yamenyeshejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo igaragaza ko Nzamwita De Gaulle, usanzwe ayobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, hari ibyemezo bimwe ajya afata atabanje kugisha inama abo bayoborana harimo no kuba asuzugura aba bayobozi bafatanije kuyobora.

 

Mubyo De Gaulle ashinjwa agomba gutangira ubusobanuro harimo amafaranga angana n’ibihumbi 20 by’amadorari ahwanye na 16 760 000(miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi maganarindwi na mirongo itandatu y’amanyarwanda) y’u Rwanda akayashyira kuri konti ye. Ikindi nuko yanze gutanga imisoro y’ayo mafaranga akavuga ko izishyurwa na Ferwafa kandi nta hantu na hamwe ateganyijwe ku ingengo y’imari yayo.

Nyuma yo kubona ibyo byose De Gaulle yasabwe ko agomba gutumiza inama ya komite nyobozi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) akibona iyo baruwa kugira ngo atange ubusobanuro. Basoje bamumenyesha ko niba adatumiye comite muri iyo nama mugihe yasabwe baza kumufatira ibindi byemezo bikwiye.

 

Ibi bibaye mugihe hitegurwa amatora y’uzakomeza kuyobora FERWAFA bivuze ko aya mafaranga ariho yagombaga gufatwa n’uzatorerwa kuyobora FERWAFA mu kwezi kwa cyenda.

Iyi niyo baruwa yandikiwe De Gaulle

Byamenyeshejwe Minisitiri w' umuco na Siporo

21/Aug/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content