Papy werekeje ku mugabane w’ I Burayi agiye kumara ibyumweru 8 adakandagira mu kibuga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Papy werekeje ku mugabane w’ I Burayi agiye kumara ibyumweru 8 adakandagira mu kibuga

Papy werekeje ku mugabane w’ I Burayi agiye kumara ibyumweru  8 adakandagira mu kibuga

Sibomana Patrick uherutse kuva mu Rwanda akerekeza ku mugane w’ I Burayi mu ikipe ya Shakhtyor ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Belarus yahuye n’ imvune ikomeye aho ashobora kumara amezi abiri adakandagira mu kibuga.

 

Papy wakiniraga APR FC akaza kuyivamo yerekeza ku mu ikipe y’ I Butayi mu mpera z’ ukwezi kwa Nyakanga 2017, yaje guhura n’ ibyago bikomeye ku mukino yakinaga wa kabiri akigera muri iyi kipe ubwo banganyaga ibitego 2 kuri 2.

Papy wavunitse igufwa yatangaje ko imvune ye izamara ibyumweru umunani (8) adakina kuko ari imvune ikomeye nkuko muganga we yabimubwiye nyuma yo guca mu cyuma.

 

Papy wakinaga umukino wa kabiri avunitse mugihe ikipe ye yariri ku mwanya wa mbere irusha inota rimwe ikipe ya kabiri ya Dinamo Minsk.

Shampiyona yo mu gihugu cya Beralus igeze mu mikino yo kwishyura biteganyijwe ko nta gihindutse Papy yazagaruka mu kibuga hasigaye iminsi 3 gusa shampiyona ikarangira.

Papy yavunitse akina umukino wa kabiri gusa

Papy yavunitse igufwa

Ni uku yavunitse

Ikipe ya Papy ubu iri ku mwanya wa mbere

22/Aug/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
landryjeandedieu@gmail.com
oh my God save my son patty and make him leave in injury we know you are the all might
Joshua
Mana yabanyarwanda nidufashe umuhungu wacu akire rwose yuko na mavubi yaba ahombye umusore wakabiri nyuma ya Sugira ahhhhh dusengere abasore bacu bakire vuba
iradukunda Oliver
mana yajye dufashe umuhungu wacu akire tura kwinginze woe ushobora byose madamu we akomeze kwihangana?
Sponsored Content