Apôtre Joshua Masasu yahawe impano y’imodoka ihenze n’abakirisitu be ‘Amafoto’ | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Apôtre Joshua Masasu yahawe impano y’imodoka ihenze n’abakirisitu be ‘Amafoto’

Apôtre Joshua Masasu yahawe impano y’imodoka ihenze n’abakirisitu be ‘Amafoto’

Itsinda ry’abakirisitu basengera mu itorero Evengelical Restoration church ryahaye impano y’imodoka ya V8 umushumba wabo Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana.

Iyi mpano y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota VX Land cruiser zizwi nka V8 yasohotse mu 2016 ihagaze miliyoni 90rwf , Apôtre Masasu yayishyikirijwe kuri uyu wa mbere tariki ya 21 kanama 2017 kuri Hotel Chez Lando i Remera.

Iri tsinda ry’abakirisitu basengera muri Restoration church ryari rimaze iminsi rihugurwa ku bijyanye n’amasomo ya bibiliya mu gikorwa Apôtre Masasu yatingije , bamuhaye impano y’imodoka ya V8 nk’ishimwe ry’uko abayobora neza mu buryo bw’umwuka.

Apôtre Masasu yiyongereye mu bandi bayobozi b’amatorero akorera mu Rwanda batunze imodoka zihenze muri abo harimo Apôtre Dr Paul Gitwaza utunze imodoka ya Range Rover, Bishop Rugagi Innocent na we ufite Range Rover, abayobozi bakuru ba ADEPR  bafite V8 n’abandi.

Biravugwa ko mbere y’uko ahabwa iyi mpano , Apôtre Masasu n’umugore we Rev Lydia Masasu bari baragurishije imodoka bagendagamo mu rwego rwo kwitangira umurimo wo kubaka urusengero rwa  Restoration church  rw’i Masoro kuri ubu rwamaze no kuzura.

Apôtre Joshua Masasu [uri i buryo ] ubwo yashyikirizwaga impano ya V8 n'itsinda ry'abakirisitu be

22/Aug/ 2017,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
kumare
arabikwiriye ararira aba christo ijoro nigihugu ntabamurugo igihugu kitagirimana ntakigenda. ntimukagire ishari kandi numushingawe nuimana.
Irakoze don divin
umukozi w'imana ntakwiye kugenda mumodoka nkayo mafarang aba akwiy gufasha impfuvyi nabapfakazi
amina
Ibyo bitera Imana iseseme kuko asanzwe ari umukire arifashije bihagije ayo mafaranga baguze iyo modoka arifashije abakene barenga ijana
nshimiyimana pazzo
nonesernko imigishayimanayamusakayeho rn.
mUKUNDENTE ADDY 3 weeks ago
RWOSE mASASU NUMUKOZI W;iMANA NIBA ARI iMANA IBIMUKOREYE nAYIGENDEMO KUKO NZI KO WE ATASHATSE KWISHYIRA HEJURU IMANA IKOMEZE IMUKORESHA UMURIMO0 WAYO. Kandi nzi neza ko amajoro aturarira adusengera aba atari imfabusa ku mwami. None se yatranze iye kubwurusengero rwayo ngo ntizamukubira ubugira karindwi nka ka Yobu? Imana ikwishimire Apotre Masasu ndagukunda kubwumurimo wawe ukora unezerewe malgre les problemes uhura nazo
Sponsored Content