Gutumirwa singombwa ko uririmba ingagi n’ ibiti gusa - The Ben | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Gutumirwa singombwa ko uririmba ingagi n’ ibiti gusa - The Ben

Gutumirwa singombwa ko uririmba ingagi n’ ibiti gusa - The Ben

Umuhanzi The Ben uri mu gihugu cy’ u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru kuri uyu munsi yavuze ko ari ibyagaciro kuba yaratumiwe mu gitaramo gihenze abonamo nk’ iterambere rikomeye ku bahanzi Nyarwanda.

 

The Ben umwe mu bahanzi Nyarwanda bamaze kubaka izina hakiyongera ho kuba ari mu bakunzwe cyane yaganiriye n’ itangazamakuru bagaruka ku gitaramo kitezwe ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017 kiswe Gala Dinner Night aho kwinjira bizaba ari ibihumbi ijana ku muntu umwe.

 

Uyu muhanzi utuye muri Leta Zunzu Ubumwe hari hashize amezi asaga atanu ahavuye mu bitaramo yahakoreye bitandukanye ubu akaba yaragarutse muri iyi minsi mu gitaramo gishamikiye mu kwita izina ingagi bizaba ku italiki ya 1 Nzeri 2017.

Kaliza Belise, ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yavuze ko amafaranga biteze muri ibi bikorwa bitegurwa havaho 10% agashorwa mu bikorwa biteza imbere abaturage, ikindi gice kigakoreshwa mu kubungabunga ingagi no kumenyekanisha, ibyo bikajyana n’ibindi bikorwa aba akenewemo.

 

Belise yasobanuye ko impamvu iki gitaramo cyabaye ho ari ukugirango bakusanye amafaranga yo guteza imbere ubukerarugendo bw’ ingagi ari nakoo batekereza uburyo bwo kwagura umwanya w’ ubwidagaduriro bw’ ingagi.

The Ben nk’ umuhanzi uzataramira abazitabira igitaramo cya “Gala Dinner” nawe yashimye abamugiriye ikizere bakamutumira avuga ko azagaragaza imbaraga mu buryo gushimisha abaturage. Yanagarutse kandi by’ umwihariko k’ umuziki Nyarwanda avuga ko ari ibyagaciro kubona RDB itekereza umuhanzi w’ u Rwanda ntizane Abanyamahanga.

 

Yagize ati “Bigaragaza ko igihugu cyacu kiri kugenda gishyira umuhanzi mu bikorwa bikomeye nabo bakumva ko bari mu bagize ibyo bikorwa”.

The Ben yagarutse ku kibazo yabajijwe kijyanye no kuba azaririmba mu gitaramo cy’ ijyanye n’ ibidukikije ndetse n’ ubukerarugendo ariko akaba nta ndirimbo yabyo afite, agisubiza avuga ko bitari ngombwa ko utaramira aba yararirimbye ku ngagi cyangwa ibiti.

Igitaramo cya Gala Dinner Night kizabera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Convention Center guhera saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba naho umunsi wo kwita ingagi izina uzabe taliki ya 1 Nzeri mu karere ka Musanze.

The Ben na Belise uhagarariye RDB 

Abanyamakuru batangaga ibibazo bitandukanye ku gitaramo

Tags

22/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Mamiya Jamal
Ego Turabyimiye Cyane
nshimiyimana pazzo
nubyiza agacirokabanyarwandarnnkuko umusaza ahorarnabivugarnrnnkukotwihiyemonezarnnawendusurutse kbx
Nema Doreen
Nibyiza ko duha agaciro ibikorwa byabanyarwanda nibihakorerwa. Always we are on ure back especially me theben
mucyo elice
Hhh KBS nibyo byanyabyo birakwiye
Marcel
Kbs Ndumva Barapanze Neza Cyane Ngo 10% Azakoreshwa Mubikorwa Byo Kwita Kubaturage Begereye Ibirunga Rwos Nibintu Byiza!
Sponsored Content