Abana babyinnye Sitya loss bazagaragara mu birori bya Grammy Awards i New York | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abana babyinnye Sitya loss bazagaragara mu birori bya Grammy Awards i New York

Abana babyinnye Sitya loss bazagaragara mu birori bya Grammy Awards i New York

Triplets Ghetto Kids , itsinda ry’abana bo muri Uganda bamamaye babikesha indirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo batumiwe mu birori ngarukamwaka bya Grammy Awards.

Aba bana bagize ‘Triplets Ghetto Kids’ baherukaga kubyina mu birori bya BET byabaye muri kamena , bafashije umuraperi French Montana ku rubyiniro mu ndirimbo Unforgettable yakoranye na Swae Lee, imibyinire yabo yatumye benshi barimo n’ibyamamare babakurira ingofero.

Umujyanama w’iri tsinda, Kavuma Dauda , yavuze ko gukorana na French Montana byabafunguriye imiryango henshi ubwo yari yatumiwe mu kiganiro The Beat show gitambuka kuri NTV.

Yavuze ko nyuma yo kumufasha ku rubyiniro muri BET awards , bazongera gukorana na we mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards.

Ibirori ngarukamwaka bya Grammy Awards bifatwa nk’ibikomeye mu bihabwa abanyamuziki bigiye kuba ku nshuro ya 60 , bizaba tariki ya 28 mutarama 2018 ,bibere ahitwa Madison Square Garden mu mujyi wa New York.

Ubuhanga bw’abana bagize itsinda ‘Triplets Ghetto Kids’ bwatumye ibyamamare bikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Birimo P Diddy bibakurira ingofero.

Abana bagize 'Triplets Ghetto Kids' bamaze kwamamara 

French Montana we yarabifashishije mu mashusho y’indirimbo ‘Unforgettable’ yakoranye na Swae Lee , aya mashusho bayafatiye muri Uganda ndetse uyu muraperi yigeze no kubwira TMZ atebya avuga ko barusha Chris Brown kubyina ashaka kumvikanisha ubuhanga bwabo.

 

Tags

22/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
mutoni
it fine
Sponsored Content