Musanze: Impano y’ uwitwa ‘Zulu’ ikurura ba mukerarugendo ku bwinshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Musanze: Impano y’ uwitwa ‘Zulu’ ikurura ba mukerarugendo ku bwinshi

Musanze: Impano y’ uwitwa ‘Zulu’ ikurura ba mukerarugendo ku bwinshi

Ndayambaje Muhamad uzwi ku mazina ya “Zulu” ukorera mu karere ka Musanze ahazwi nka Red Rocks atunzwe n’ impano y’ ubugeni ikurura benshi mu basura ibyiza bitatse ako karere.

 

Uyu mugabo ukorera muri Red Rocks Rwanda izwiho gukomeza no gusigasira umuco nyarwanda kugira ngo utabizagirana, si ibyo gusa kuko icyo kigo gifasha abaturage kuba bakwifashisha umuco Nyarwanda ukababyarira inyungu binyuze mu gukora ibikoresho byo ha mbere bakabasha kubigurisha kuri ba mukerarugendo.

Uwitwa Zulu ufite umwihariko udasanzwe ni umugabo utunze umugore ariko amasaha menshi aba ari mukigo cya Red Rocks akora ibishushanyo byiza bihatatse ndetse n’ ibindi bikorwa byinshi bijyanye n’ ubugeni.

 

Red Rocks hasanzwe hakorerwa umuhango wo kwita izina ku bantu baharuhukira ubwo twahasuraga twahasanze uyu Ndayambaje Muhamad adutangariza ko ibyinshi tuhabona bihatatse ariwe wabigizemo uruhare abikora dore ko iyo mpano ngo yayivukanye hakiyongera ho bike yize mu gihugu cy’ Abaturanyi cya Congo.

Uyu mugabo kandi afite n’ impano yo gukora ibibumbano by’ ingagi akoresheje ubudodo ahuza n’ umwenda wa matera agakoresha urushinge abihuza ku buryo iyo abirangije ubona ari ibintu biteye amabengeza iyo abirangije nibyo ataka muri icyo kigo abenshi muri ba mukerarugendo bakaza babirangariye.

 

Ikigo cya Red Rocks giherereye mu gace ka Nyakinama hagizwe n’ amazu arimo ibikoresho bikozwe bya kinyarwanda mu biti by’imigano n’ibindi. Abahaturiye bakunze kuhataramira ku masaha y’umugoroba bicaye ku gicaniro.

Muri iyi minsi turi mu cyumweru cy ’Umuganura ndetse no ku italiki ya 1 Nzeri 2017 aho bazaba baje kwita izina ingagi z’ avutse nyuma yibyo bikorwa byose ibitaramo bindi bizajya bikomereza mu kigo cya Red Rocks Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Zulu ufite impano y' ubugeni

Ndayambaje Muhamad abenshi bamuzi nka Zulu

Ibishushanyo aba yaratatse mu kigo cya Red Rocks

Aha yarari gukora ingagi ibumbye

Izi twasanze amaze kuzikora

Ipamba n' ubudodo ayikoramo

Aha aba arimo kuyidoda

Ibishushanyo bye aba yarabikwirakwije mu kigo hose

Usanga n' amazu yaho yarayakwije ho ibishushanyo

Iyi ni Studio itunganyirizwamo umuziki yatatse ho ibishushanyo akoresheje amaboko ye

22/Aug/ 2017,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(4)
jean erik
uyu numusaza turamwemera kbs
jean erik
uyu numusaza turamwemera kbs
jean erik
uyu numusaza turamwemera kbs
jean erik
uyu numusaza turamwemera kbs
Sponsored Content