Ntago turi Abadage twifuza kwitwa Abahanzi Nyarwanda - Babo na Charmant ubwo bageraga I Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ntago turi Abadage twifuza kwitwa Abahanzi Nyarwanda - Babo na Charmant ubwo bageraga I Kigali

Ntago turi Abadage twifuza kwitwa Abahanzi Nyarwanda - Babo na Charmant ubwo bageraga I Kigali

Umuhanzikazi Babo wamenyekanye mu ndirimbo “Ich Liebe Dich” afatanyije na Urban Boys we na musaza we uririmba baraye bagarutse mu Rwanda aho bazanywe n’ ibikorwa by’ umuziki no gusura umuryango wabo.

 

Ku isaha ya saa yine z’ ijoro nibwo Babo yasesekaye ku kibuga cy’ indege I Kanombe azanye na musaza we Charmant bose bakora umuziki hamwe n’ umubyeyi wabo w’ Umunyarwanda.

Babo w’ imyaka 16 na Charmant ufite 21 ubusanzwe batuye mu gihugu cy’ ubudage ari naho bakurikiranira amasomo yabo ariko bakikundira igihugu cy’ u Rwanda bitewe n’ umuryango wabo uhabarizwa dore ko ari naho Mama wabo avukira nubwo yagiye gutura mu Budage.

 

Ubwo baganiraga na EAchamps bakigera mu Rwanda badutanagrije ko baje mu kiruhuko ariko bagakomeza n’ ibikorwa bya muzika dore ko bishimira gukorera mu Rwanda kuruta mu Budage.

Bakomeje badutangariza ko bazabanza gusura umuryango wabo ubundi bagatangira gushyira hanze ibihangano bishya dore ko mu cyumweru gitaha bazashyira hanze amashusho y’ indirimbo nshya bafatanyije yamaze gukorerwa amashusho mu gihugu cy’ Ubudage.

 

Teta Barbara uzwi nka “Babo” yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015 ubu amaze kugira indirimbo 4 zageze hanze harimo ‘That’s My Life’, yahereyeho agakurikizaho iyitwa ‘U Rwa Gasabo’, nyuma akora iyitwa ‘Ich Liebe Dich’, aheruka gushyira hanze iyitwa ‘I Want You Back’ na Friday yakoranye na musaza we Charmat.

Babo na Charmant bakiriwe n' umuhanzi M Izzo

Baje mu biruhuko no gukora umuziki

Bazanye amashusho y' indirimbo Friday bakoreye mu Budage

Tags

23/Aug/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
jean
wlcm
Sponsored Content