Umutoni Paccy witabiriye Miss Rwanda 2016 ari gukora icyegeranyo kivuga ku Rwanda azerekanira I Burayi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umutoni Paccy witabiriye Miss Rwanda 2016 ari gukora icyegeranyo kivuga ku Rwanda azerekanira I Burayi

Umutoni Paccy witabiriye Miss Rwanda 2016 ari gukora icyegeranyo kivuga ku Rwanda azerekanira I Burayi

Umutoni Pascaline witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016 akaviramo mu cyiciro cyo guhitamo abakobwa 15 ari gukora icyegeranyo kivuga ku mateka y’ u Rwanda azajyana kwerekana ku mugabane w’ I Burayi muri uyu mwaka.

 

Uyu mushinga wa Miss Paccy yahaye izina rya (Let them Know me) mu magambo y’ icyongereza yadusobanuriye ko yabikoze mu buryo bwo kugirango n’ abandi babashe kumenya u Rwanda barusobanukirwe nkuko nawe yibanze ku mateka yarwo kuva habaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugeza uyu munsi.

Uyu mukobwa wagiye kuminuriza amashuri ku mugabane w’ I Burayi mu gihugu cya Poland niho yakuye uyu mushinga we bitewe n’ abantu yaganiraga nabo bahatuye bagifata nabi amateka y’ u Rwanda aho ngo baba bumvako ari igihugu kizwiho jenoside batazi aho kigeze kiyubaka.

 

Ubwo yazaga mu kiruhuko mu Rwanda nibwo yahisemo gukora uwo mushinga aho yatangiye azenguruka uturere tw’ u Rwanda akorana ibiganiro nabahatuye ari nako afata amashusho y’ ahantu Nyaburanga hose herekana iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka itambutse habayeho Jenoside, harimo no gukoresha inzibutso n’ ibiganiro yagiranye n’ imfungwa zifungiye muri Gereza ya Rubavu.

Biteganyijwe ko icyo kegeranyo azakirangiza mu kwezi kwa cumi aho azakijyana ku I taliki ya 10 Ukwakira 2017 ari naho azasubira ku mugabane w’ I Burayi, nkuko yabidutangarije ngo azabanza azenguruke intara zigize igihugu cya Poland yereka abahatuye amateka y’ u Rwanda kugirango bayamenye aho azabifashijwemo n’ ambasade y’ u Rwanda iba muri Poland.

Yitabiriye Miss Rwanda ya 2016 azamukiye mu karere ka Musanze

Miss Rwanda yitabiriye yegukanywe na Miss Mutesi Jolly

Yatangiye gukora icyegeranyo kivuga ku mateka y' u Rwanda

Yagiye yibanda ku mateka y' u Rwanda nyuma ya Jenoside

Aha yari yasuye u Rwibutso rwa Gisozi narwo ruri mubyo azifashisha asobanura u Rwanda muri Poland

Aha yararikumwe n' Ambasaderi w' u Rwanda muri Poland Igor Cesar ku munsi wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside 1994 uyu mwaka

Tags

23/Aug/ 2017,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(3)
dinah
Courage paccy ,youth are d voice of country keep it up ma dear
Tiffany
Courage kabisa let them know you
paccy
komerezaho bazina@let them know you kbsaa
Sponsored Content