Urwibutso Safi yasigiwe na Knowless mu myaka bakundanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urwibutso Safi yasigiwe na Knowless mu myaka bakundanye

Urwibutso Safi yasigiwe na Knowless mu myaka bakundanye

Niyibikora Safi Madiba umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys wanahoze akundana n’ umuhanzikazi Butera Knowless kuva mu buto bwabo nyuma bakaza gutandukana afite urwibutso yamukuyeho akibuka.

 

Safi na Knowless ni amazina abiri afite amateka mu muziki w’ u Rwanda bitewe n’ ibikorwa byabo ndetse n’ impinduka bagiye bazana muri muzika y’ u Rwanda. Kuri ubu nubwo aba bombi batagikundana usanga kuba Knowless yaramenyekanye ahanini abikesha Safi bitewe n’ urukundo rwabo ndetse no kuba ariwe wagize uruhare runini kugirango yinjire mu muziki.

Nkuko Abanyarwanda bajya bavuga ngo nta kitagira iherezo, byari bigoye kuvuga ko Safi yatandukana na Knowless bitewe n’ ibihe byiza bagiranye mugihe bakundanaga. Urukundo rwa Safi na Knowless rwaje kurangira nubwo ntakigeze kimenyekana cyaba cyarabatandukanyije.

 

Nyuma yo gutandukana kwabo buri umwe yakomeje ubuzima bwe, aho Knowless yahise akundana na Producer Clement aho banakoze ubukwe bakaba banaheruka kwibaruka umwana w’ imfura.

Safi we yaje gukundana n’ uwitwa Umutesi Parfine batandukana hashize imyaka 2 gusa nkuko yabitangaje ngo uwo mukobwa mubyo bapfuye ni byinshi harimo no kuba atuye mu Busuwisi kandi we aba mu Rwanda aho biba bigoye ko babonana kandi we ngo yari yaramaze kurambirwa urukundo rwo kuri telefone.

Urukundo rwa Safi na Knowless kuri bo ni amateka akomeye buri umwe atazibagirwa kuri ibyo Safi yavuze urwibutso yasigiwe na Knwless mu myaka bakundanye yose, yavuze ko mu myaka yamaranye na Knowless yaryohewe nuko bakundanaga kuva bakiri bato kandi ngo yishimira kuba bose barungutse bakaba ari abahanzi bakomeye.

“Igihe namaranye na Knowless dukundana cyarandyoheye cyane, twagiranye ibihe byiza kandi twakundanye tukiri bato, twaranakundanaga cyane. Iyo nibutse igihe twakundanye rero numva nishimye kuko yarungutse cyane, twarafatanyije mu buhanzi bwe arazamuka ubu ni umuhanzi uhagaze neza mu muziki we”…………..Safi

Safi yakomeje avuga ko ntacyo yicuza mugihe cyose yamaranye na Knowless, yemera ko ibyabaye ariko byari kugenda. Ati “Ntacyo nicuza mu gihe namaranye na Knowless, nemera ko ibyabaye ariko byagombaga kugenda, ntacyo nari mfite nabikoraho ngo ntidutandukane, ni kuriya byagenze”.

Magingo aya ubu umuhanzi Safi Madiba nta mukunzi afite mugihe yatandukanye na Parfine barateganyaga gukora ubukwe umwaka utaha wa 2018.

Nyuma ya Knowless Safi yakundanye n' umukobwa umwe

Butera Knowless ubu ni umubyeyi wabyariye Ishimwe Clement umwana w' imfura

Tags

24/Aug/ 2017,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Madiba
Bazina ni umugabo cyane ni umustar wintangarugero muburyo bwose nkunda uko yitwara muri buri situation kd nakomeze atere imbere kuko nibyo tumwifuriza nka swager family
Jean claude kantungeko
good saf n'umunt mwiza cane!!en français on dit que"l'amour arrive au moment où il doit arriver et s'en va au moment où il doit s'en aller quand il arrive recueille-le les bras ouverts quand il s'en va remercie-le d'être passé par là"nuko rero urukund kensh urwisangamw kand niy ubony rugiy nukubitahur knd ntuzanageragez kubihagarik
Iranzi Elijah 3 weeks ago
Tu Ments Pas Parce Que L'amour Se Differencie Aux Autres.Si On Est Dans L'amour,ne T'en Fait Pas Il Cmmence Mieux Mais A La Fin,soit On Regrette Ou On Remercie.
gagha
Oooh!
Sponsored Content