Impamvu The Ben akunda kurimba mu myambaro y’imikara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Impamvu The Ben akunda kurimba mu myambaro y’imikara

Impamvu The Ben akunda kurimba mu myambaro y’imikara

Umuhanzi The Ben uri kubarizwa mu Rwanda yasobanuye impamvu imutera kuba incuro nyinshi akunda kurimba mu myambaro y’umukara.

Ni kenshi The Ben akunda kugaragara yambaye imyenda y’imikara ,ubobonera mu mafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha , mu mashusho y’indirimbo ,mu bitaramo ndetse n’iyo yasohotse ibi byatumye benshi bibaza impamvu ibimutera.

Mu ncuro ebyiri zose amaze gukaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga itandatu yari amaze muri Leta zunze ubumwe za Amerika iyo yageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe yabanga yarimbye mu ibara ry’umukara kuva ku nkweto yambaye , imyenda ndetse n’ingofero.

Iyo uganiriye n’uyu muhanzi ntabasha kugusobanurira neza impamvu akunze kwambara imyenda y’ibara ry’umukara kurusha ayandi yose.

Ubwo yabazwaga iki kibazo ,The Ben yavuze ko ibara ry’umukara ari ibara akunda cyane ku buryo mu myambaro ye imyinshi ariko isa , yongeyeho ko akunda ibara ry’umweru niry’umutuku gusa yose akaza akurikira umukara.

The Ben ari kubarizwa I Kigali aho yaje kwitabira igitaramo cy’umusangiro ubanziriza igikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b’ingangi , icyo gitaramo kiswe ‘kwita izina Gala Dinner ’ kizabera muri Convention Centre ku wa gatandatu tariki ya 26 kanama 2017.

Iki gitaramo kikazakusanyirizwamo inkunga y’amafaranga azifashishwa mu guteza imbera ubukerarugendo mu Rwanda by’umwihariko mu kwagura icyanya cy’ingagi.

Nyuma y’iki gitaramo ntagihindutse The Ben azahita yerekeza ku mugabane w’I Burayi aho yatumiwe mu gitaramo kizabera muri Finland muri nzeri uyu mwaka. 

Ni gake uzabona The Ben atambaye imyenda y'umukara

No mu birori The Ben akunda kurimba yambaye imikara

Tags

24/Aug/ 2017,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Jean claude
Kand ir bara riramuber tumwifurij guter imber can turamwikundira
Tuyikeze Athanase
Bit basaza natw ino muburundi The ben turamwemera cyana "félicitation musaza"
Sponsored Content