KCCA iragera I Kigali uyu munsi ije kwitabira umukino wa gicuti uzayihuza na APR FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

KCCA iragera I Kigali uyu munsi ije kwitabira umukino wa gicuti uzayihuza na APR FC

KCCA iragera I Kigali uyu munsi ije kwitabira umukino wa gicuti uzayihuza na APR FC

Ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda iragera I Kigali kuri uyu munsi aho ije gukina umukino wa gicuti n’ ikipe ya APR FC umukino uzaba ku munsi w’ ejo kuwa gatanu kuri Stade ya Kigali.

Ikipe ya APR FC yiteguye uyu mukino wa gicuti mpuzamahanga na KCCA yo muri Uganda biteganyijwe ko uyu mukino uzaba kuwa gatanu taliki ya 26 Kanama 2017 ukabera I Nyamirambo kuri stade nkuru ya Kigali.

APR FC ikomeje imyitozo ari nako yitegura uyu mukino, iyi kipe iri gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi aho mu gitondo bakora umwitozo wo kongera imbaraga n’umwuka ni mugoroba bagakora imyitozo bakina umupira.

Kuri uyu munsi bakoze imyitozo yatangiye saa mbiri (8h00) z’ igitondo ku kibuga cya Ferwafa aho biteganyijwe ko ni mugoroba ku isaha ya saa kumi (16h00) baza gukorera ku kibuga cya Kicukiro.

Abakinnyi ba APR FC bagifite ibibazo harimo Hakizimana Muhadjiri wagize akabazo mu myitozo yejo hashize, umuzamu Kimenyi Yves na Nshuti Innocent bo bagaragaye mu myitozo yo kumugoroba mugihe Fiston Nkinzingabo we ataragaruka bitewe nuko akirwaye.

Hakizimana Muhadjiri yavuye mu myitozo ya mugitondo ababariyemo bituma n’iya ni mugoroba atayigaragaramo, ariko kandi umunyezamu Kimenyi Yves ndetse na Nshuti Innocent bakaba bagaragaye mu myitozo ya nimugoroba mu gihe Nkinzingabo Fiston we akirwaye. Bakaba ejo aribwo bazakora imyitozo ya nyuma bitegura umukino uzabahuza na KCCA.

Herve Rugwiro ari gukora imyitozo

APR FC iri gukora imyitozo kabiri ku munsi

Tags

24/Aug/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content