Urban Boyz bafashe amashusho y'indirimbo bakoranye na Kitoko mbere y’uko asubira i Burayi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Urban Boyz bafashe amashusho y'indirimbo bakoranye na Kitoko mbere y’uko asubira i Burayi

Urban Boyz bafashe amashusho y'indirimbo bakoranye na Kitoko mbere y’uko asubira i Burayi

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Mama’ , abagize itsinda Urban Boyz bahise batangira no gufata amashusho y’indirimbo bakoranye na Kitoko umaze iminsi mu Rwanda.

Iyi ndirimbo Urban Boyz bahuriyemo na Kitoko bayise ‘I miss you’ , yari imaze imyaka myinshi iri mu mishinga kuko bagize igitekerezo cyo kuyikora mbere y’uko Kitoko ajya I Burayi ntibyakunda.

Nyuma yaho Kitoko agarukiye I Kigali yahuriye na Urban Boyz muri gahunda yo kwamaza Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa indi manda y’imyaka irindwi ku bwiganze , bahise bubura umushinga wo gukorana indirimbo bahita banabishyira mu bikorwa.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Monster Records amajwi yayo yamaze kurangira ubu batangiye kuyifatira amashusho azatunganywa na Meddy Saleh.

Kitoko Bibarwa uri gukorana indirimbo na Urban Boyz ari mu rwa Gasabo nyuma y’imyaka 4 yari amaze atahakandagiza ikirenge. Yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu ijoro ryo ku wa 12 nyakanga 2017 , yakiriwe n’abo mu muryango we , Inshuti ze , abafana be, n’abanyamakuru .Yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’amatora azasubira mu Bwongereza akajya kurangiza amasomo akazabona kugaruka kuba mu Rwanda .

Urban Boyz iri gukora indirimbo zizajya kuri Album yabo ya 7 ,’I miss you’ ije kurikira iyitwa ‘Mama’ baheruka no gushyira hanze mu buryo bw’amashusho muri iki cyumweru.

Bimwe mu bizagaragara mu mashusho ya 'I miss you' ya Urban Boyz na Kitoko

 

Amashusho y'indirimbo 'Mama' , Urban Boyz baheruka gushyira hanze

 

25/Aug/ 2017,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
breezy darius
niko bimeze bagomba kumufatirana baravugango iyurenze uburenze kbx
Sponsored Content