Young Boy w’ imyaka 16 yashyize hanze amashusho y’ indirimbo Ndamukunda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Young Boy w’ imyaka 16 yashyize hanze amashusho y’ indirimbo Ndamukunda

Young Boy w’ imyaka 16 yashyize hanze amashusho y’ indirimbo Ndamukunda

Umuhanzi w’ umuraperi ukiri muto Young Boy yashyize hanze amashusho y’ indirimbo y’ urukundo yitwa “Ndamukunda”.

 

Young Boy umuhanzi ukiri muto nubwo ataramenyekana ni izina rishya mu njyana ya Hip Hop, akaba n’ umuvandimwe w’ umuhanzi Baby Style nawe ukiri muto dore ko afite imyaka 9 gusa bose bafashanya mu muziki.

Young Boy nubwo akiri muto sibimubuza guhimba ku ndirimbo z’ urukundo nubwo ngo atarakundana n’ umukobwa numwe ngo asobanukirwe ibyarwo.

 

Ndamukunda ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo aho umuhungu abwira umukunzi we w'umukobwa ko amukunda kurusha abandi bose, akaba ategereje igisubizo kizava kuri uyu mukunzi we ahora agaragariza.

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Evydecks ukorera muri Touch Entertainment naho amashusho yayo akorwa na Mariva.

Young Boy w' imyaka 16

Baby Style w' imyaka 9 nawe agaragara muri aya mashusho

Tags

25/Aug/ 2017,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
djimi
wal rwose nakijyenda kbx
djimi
wal rwose nakijyenda kbx
Sponsored Content